Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanze gusinya amasezerano ya Loni yo kugenzura internet

“Ndekera internet!” Iri ni ryo jambo televiziyo ABC News yatangije inkuru yayo ivuga uburyo Leta Zunze Ubwumwe z’America (USA) zanze gushyira umukono ku mushinga w’amasezerano ya Loni yo kugenzura ikoreshwa rya internet.

Mu kiganiro mbwirwaruhame cya Loni cyabereye Dubai kuri uyu Gatanu, ibihugu bisaga 20 byagiye ku ruhande rwa USA mu kwamagana amasezerano ya Loni yo kugenzura ikoreshwa rya internet na telefone.

Hamadoun Toure, ukuriye ihuriro ry’ibigo mpuzamahanga by’itumanaho yavuze ko yatunguwe cyane n’uko kwamagana amasezerano.

Impungege za USA n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi ngo ni uko ayo masezerano aramutse yemejwe yaha za Guverinoma ububasha busesuye bwo kujya zigenzura uko itumanaho rya internet na telefone rikoreshwa n’abaturage b’ibihugu byazo.

Ayo masezerano yatuma Amerika ibigenderaho igatangira gukandamiza abaturage bayo, zibabuza kwisanzura mu gutanga ibitekerezo binyuze kuri internet no kuri telefone.

Uku kwitandukanya n’umushinga w’amasezerano ya Loni ku igenzurwa rya internet, kurayihesha kuba igikoresho cy’itumanaho kidafite amategeko akigenga, kandi nta kundi Loni yabigenza kubera ko Amerika ifite ijwi ntavuguruzwa mu Muryango w’Abibumbye, kimwe n’ibindi bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’ u Burayi.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka