ITU irakoresha amahugurwa ku mikoreshereze y’imiyoboro y’itumanaho inyura mu inyanja

Amahagurwa y’iminsi ibiri yiga ku mikoreshereze y’imiyoboro y’insinga z’itumanaho zinyura mu inyanja (Submarine Cables) yatangiye i Kigali muri Serana Hotel kuri uyu wa mbere tariki 07/05/2012.

Aya mahugurwa agamije gusobanura birambuye imikoreshereze y’imiyoboro y’insinga zinyura munsi y’inyanga. Inyinshi mu inyigisho zitangirwa muri aya mahugurwa zibanda ku mikoreshereze y’insinga za HIPSSA.

Ayo mahugurwa kandi aribanda ku bushakashatsi bwakorewe muri Afurika y’iburengerazuba hamwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’inararibonye zituruka hirya no hino ku isi mu bijyanye n’itumanaho.

Aya mahugurwa yitabiriwe na Minisitiri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, Nsengiyumva Jean Philbert; uhagaririye ibiro bya ITU muri Afurika, Rugege Andrew; uhagarariye Economic Community of West African States (ESWSA) Raphael Koffi, uhagarariye Komisiyo y’ubumwe bw’Afurika (AUC) Abulkhirat Essam n’umuyobozi w’umushinga HIPSSA Idda Jallow hamwe n’ibindi bigo binyuranye byinshi.

Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango w’itumanaho ku isi (ITU) ku bufatanye n’umushinga HISSPA hamwe n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (European Union).

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka