Ikoranabuhanga rigiye guca amanyanga aba muri cyamunara

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko harimo gutegurwa uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa hagamijwe guca amanyanga yabaga mu kurangiza imanza.

Minisitiri Busingye avuga ko ikoranabuhanga rizaca amakosa yagaragaraga mu kurangira imanza
Minisitiri Busingye avuga ko ikoranabuhanga rizaca amakosa yagaragaraga mu kurangira imanza

Byatangarijwe mu nama yateguwe na MINIJUST yabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018, igamije kuganira ku mikorere y’abahesha b’inkiko n’irangizwa ry’imanza, ikaba yitabiriwe n’ibigo bitandukanye birimo Urwego rw’umuvunyi, ubushinjacyaha, ubugenzacyaha n’ibindi.

Ibyo ngo byatekerejweho mu rwego rwo gushaka uko ibibazo bitandukanye bigaragara muri cyamunara birimo gutesha agaciro ikigurishwa, guhisha amakuru ngo hagure uwararitswe ndetse na ruswa, byose ngo bigakorwa ku nyungu za bamwe, uterezwa cyamunara akarengana.

Minisitiri w’Ubutabera, Jonhston Busingye, yavuze ko iryo koranabuhanga riri hafi gutangira kugeragezwa, agatanga urugero rw’uko rizakora.

Yagize ati “Niba hari inzu igiye gutezwa cyamunara, izashyirwa ku rubuga n’ibiyiranga ndetse n’agaciro kayo. Abayifuza bahabwe gahunda ku rubuga yo kuyisura ku buryo ntawuhahurira n’undi hirindwa kumenyana, noneho bagatangira bagatanga ibiciro byabo na none ku rubuga”.

Arongera ti “Niba icyamunara giteganyijwe mu minsi 20 abantu bazakomeza bapiganwe, n’abatari mu Rwanda baremerewe kugeza ku munsi wanyuma. Ubishinzwe ahagarike ahite anatangaza uko barushanyijwe, uwambere yishyure atabonetse hishyure uwa kabiri hakurikijwe itegeko”.

Inama yitabiriwe n'inzego zitandukanye
Inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye

Minisitiri Busingye kandi yagarutse ku bakomisiyoneri bakora ku buryo ikigurishwa kigurwa amafaranga make kandi bidakwiye.

Ati “Umukomisiyoneri yakagombye gushaka abaguzi bishyura menshi akabonaho ayo yemerewe akanasora. Abo tubona ubu n’ugushaka uko ikigurishwa cyagura make cyane, inzu ya miliyoni 10 ikagurishwa imwe, abo turimo kubarwanya ndetse n’iri koranabuhanga rikazabavanamo”.

Yongeraho ko uretse n’iryo koranabuhanga, ngo batangiye gushaka uko bamenya imikorere y’abakomisiyoneri, uko babona amakuru agamije gutesha agaciro iby’abandi kugira ngo bahashywe.

Umuvunyi mukuru wungirije, Odette Yankurije, avuga ko kurangiza nabi imanza byangiza ubunyangamugayo bw’abakora uyo mwuga.

Ati “Kurangiza nabi imanza bibangamira imiyoborere myiza, byangiza umunyangamugayo. Umuturage wahuye na ruswa n’akarengane yari yizeye ubutabera ntazavuga ko hari imiyoborere myiza, bikamwangisha Leta kuko bikorwa mu izina ryayo ntanarebe uwabikoze”.

Yongeraho ko kurangiza imanza nabi bituma inzego z’ubutabera zitongera kwizerwa n’abaturage, kuko bazibonamo akarengane na ruswa bikangiza isura y’igihugu muri rusange, ari yo mpamvu ngo bahuye, ibibazo biri muri uwo mwuga bishakirwe umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IRYO KORANABUHANGA RYABA RIZIYE IGIHE KUKO WASANGAGA ABO BAHESHA BINKINKO BIHISHA INYUMA YABO BAKOMISIONAIRI UGASANGA CYAKINDI KIRIGUTEZWA CYAMUNARA NIWAMUHESHA WINKIKO WAKIGUZE AKACYANDIKA KURABO BAKOMISIYONERI MBESE ABATURAGE BARARENGANYE WAGIRANGO NTAMATEGEKO URWANDA RUFITE PE!

Ado yanditse ku itariki ya: 29-05-2018  →  Musubize

iyo ubuyobozi bwamenye ko ikibazo gihari biba bihagije. igisubizo gishakwe nyine ayo manyanga acike kuko baba babitse ibyo bisubizo.

Theogene yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka