Ikoranabuhanga ni ibanga ry’ejo hazaza - Minisiti Nsengimana

Mu bukangurambaga ku ikoranabuhanga bwabereye mu murenge wa Nyungo akarere ka Rubavu, Minisiti w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yasobanuye ikoranabuhanga yifashishije interuro eshatu zigira ziti: “Ikoranabuhanga ni urufunguzo, Ikoranabuhanga ni ibanga ry’ejo hazaza, ikoranabuhanga ni ubukungu”.

Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 30/01/2014, igikorwa minisiteri y’ikoranabuhanga ifatanyamo n’abikorera batanga serivisi z’ikoranabuhanga, abatuye akarere ka Rubavu batagize amahirwe yo kwiga mudasobwa bahawe umwanya barayitinyuka.

Urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye, rwabonye akanya ko kuganira na minisitiri warwo ku buryo bakwiteza imbere bahereye ku bushobozi bifitemo kandi bakagera kure, ndetse banerekwa ikoranabuhanga riri mu gihugu bakangurirwa kuryitabira.

Minisitiri Nsengimana avugana n'abari kwiga mudasobwa.
Minisitiri Nsengimana avugana n’abari kwiga mudasobwa.

Minisitiri Nsengimana Jean Philbert avuga ko kera, ubuzima bw’igihugu bwari bushingiye ku buhinzi n’ubworozi, nyamara kuri ubu ngo ntabwo buzakomeza gushingira aho gusa, ahubwo ngo bugomba no gushingira ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Kugira ngo imyumvire ihinduke, bisaba ubukangurambaga bufite ingufu nk’ubu, ntibikorwa gusa na Leta, ahubwo ugasanga n’abikorera ku giti cyabo babijemo, cyane ko uko abantu bahindura imyumvire ariko isoko ryabo rigenda ryaguka”.

Minisitiri Nsengimana, yasobanuriye abitabiriye ubu bukangurambaga ko mu gihe tugezemo, ukurusha ikoranabuhanga aba akurusha iterambere n’ubukire, asobanura ICT mu nteruro zigera kuri eshatu.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga ni urufunguzo rw’iterambere mu buzima busanzwe no mu mirimo ikorwa, tuvuga kandi ko ikoranabuhanga ari ibanga ry’ejo hazaza ko kugira ngo umenye ejo hawe hazaza atari ngombwa kujya kuraguza, ahubwo ikiza ari uko uhagena kandi uburyo bwo kuhagena ni ikoranabuhanga. Tuvuga kandi ko ikoranabuhanga ari ubukungu”.

Minisitiri Nsengimana avuga ko ikoranabuhanga rihagije ngo utegure ejo hazaza.
Minisitiri Nsengimana avuga ko ikoranabuhanga rihagije ngo utegure ejo hazaza.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahamwe Hassan, yashimiye minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, yizeza ko abatuye akarere ayoboye batazatuma amahirwe bahawe yo gutinyuka ikoranabuhanga mu gihe kingana n’iminsi ibiri abacika batayabyaje umusaruro.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga ku ikoranabuhanga kibaye ku rwego rw’akarere ku nshuro ya cyenda, aho minisiteri ya ICT iba yaherekejwe n’ibigo by’abikorera mu ikoranabuhanga n’itumanaho nka Airtel na Tigo bigaragaza ibyo bakora n’ikoranabuhanga bifite.

Habonetse kandi ibigo bishya, biri mu gikorwa cyo gucuruza (decoders) utwuma dufasha abantu kureba televiziyo binyuze mu buryo bwa digital, cyane ko uburyo bwari busanzwe buzwi nka analogue butangira guhagarikwa mu duce tumwe tw’igihugu guhera mu kwezi kwa kabiri.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ikoronabuhanga ubu niwo mutima w’imibereho ndetse n’iterambere ry’abatuye isi, tutagiye kure reba abakiri biyisi n’abikorana buhanga, natwe rero ntitwagakwiye gusigara inyuma, buri kintu cyose murwanda cyagakwiye gukoresha ikoranabuhanga nibyo bigifasha kumneyekana, cg ari ikigurishwa kibasha kubona abaguzi.

kiiza yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

isi irimo iragana ahantu ibintu byose bijya bikoresha ikoranabuhanga kandi abanyarwanda sitwe tugomba gusigara inyuma...min. Philbert ubona abishyiramo ingufu cyane kandi nibyiza cyane

sacha yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

nibyo iterambere ryose rijyana nikoranabuhanga mu Rwanda tumaze gutera imbere cyane! ndashimira uwatekereje kubijyana mu ntara erega nabo ntibazasigare.

Kabeza yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka