Ikoranabuhanga mu matora rizagabanya urutonde rw’imigereka

Perezida wa komisiyo y’amatora, Kalisa Mbanda, atangaza ko ubu umuntu ashobora gukoresha telefoni zigendanwa na internet akamenya ko ari ku rutonde rw’itora ndetse no mu minsi iri mbere Abanyarwanda bashobora kujya bakoresha ikoranabuhanga mu gutora.

Ari kumwe n’abayobozi bashya muri iyi komisiyo, tariki 30/01/2013, Mbanda yahuye n’abakorerabushake ba komisiyo y’amatora mu mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero bagaragaza aho bageze bategura amatora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa Nzeri hamwe no guteza imbere abaturage aho mu ntara y’Iburengerazuba.

Mu mwaka ushize wa 2012, komisiyo y’amatora yakoresheje miliyoni 42 mu bikorwa bitandukanye bifasha abaturage kwiteza imbere.

Komisiyo y’amatora ivuga ko yashyizeho ingamba zo gukuraho umugereka kuko wangiza urutonde rw’itora bigatuma imibare yiyongera.

Ikiri gukorwa ubu ngo ni ugushishikariza abantu kugenzura ko bari ku rutonde ubundi urutonde rw’umugereka rugakurwaho kandi hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet na telefoni ngo bizagerwaho.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda ngo imaze kumenyekana ku rwego rw’isi kubera ibikorwa byo gutegura amatora no guteza imbere imiyoborere myiza, ku buryo bafite umuhigo wo kugaragaza ibyavuye mu matora mu gihe gito gishoboka; nk’uko Kalisa Mbanda yabitangaje.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka