ICT izakoreshwa mu kwihutisha imikoranire myiza hagati y’inzego za Leta

Ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) biri muri gahunda z’ibanze Guverinoma y’u Rwanda ibonamo igisubizo mu gukemura bimwe mu bibazo bikunda kugaragara mu mikoranire y’inzego za Leta.

Leta yizera ko ikoranabuhanga rizagira uruhare runini mu cyemura ibibazo byaturukaga ku mitangire mibi ya serivisi; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Anastase Murekezi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 01/04/2013.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kugabanya ibibazo byo mu biro kugira ngo abaturage babone serivisi vuba, umusaruro uboneke vuba mu nzego zose za Leta hazakoreshwa ICT kurusha uko byari bimeze ubu ngubu.

Mu nzego za Leta umwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu zizaba zikoresha ICT mu mirimo yazo. Biriya byo kwandika bizavaho, bazajya bandikirana bakoresheje ikoranabuhanga kandi n’ibisubizo byinshi inzego za Leta zigomba guha abaturage zikoreshwe ikoranabuhanga”.

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabereye i Gabiro tariki 28-30/03/2013 hemejwe ko gahunda zose ziri gukorwa zigamije kugeza u Rwanda ku rugero rw’ubukungu rwa 11,5.

Hanemejwe kandi ko ubukungu bw’u Rwanda bugomba kugendera ku ishoramari ry’abikorera no guha ubushobozi Abanyarwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uburyo hakorwa evaluation y’imihigo mbona byakabaye bihindurwa, buri mukozi ku rwego rwe agahabwa inshingano zisobanutse ( byaba byiza akazihabwa mubundi buryo butari muri contract gusa) ubundi amanota agatangwa hamaze gusuzumwa ibyakozwe neza n’ibitarakozwe neza ndetse umukozi akagaragaza impamvu bitakozw kuko hari igihe uwitwa supervisor ataguha ibikenewe kugirango akazi kagende neza ,mukazahura aguha amanota gusa ndetse kenshi akaguha amanota meza kuko aba azi aho ikibazo kiri aho kugikemura; aha ni ho tujya twumva ngo ibintu byagezweho 95% ariko mubyukuri wajya kureba ugasanga ibintu byaradogereye Leta ihemba abantu batagira icyo bakora.

Kibibi yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

Ariko habanze harebwe abafite iri koranabuhanga niba barikoresha mukazi kabo bahemberwa, kuko hari aho usanga abakozi bibera kuri facebook gusa ,bagahabwa amazi n’amata ubundi ukwezi kwarangira bagahembwa.

Kibibi yanditse ku itariki ya: 3-04-2013  →  Musubize

umunsi ikoranabuhanga ryageze ku nzego zegereye abaturage ikibazo cyo guha services abaturage kizaba gikemutse,ubundi ya mirongo yahoraga imbere y’ibiro by’abayobozi ishire,ndetse no gusiragira ku baturage kurekere aho.

Maxime yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Ikoranabuhanga ni ngombwa cyane mu koroshya imikoranire y’inzego,kuko nko mu itumanaho usanga nk’imbuga nkoranyambaga zafasha mu guhererekanya amakuru hatabayeho kuva aho umukozi akorera,ibi rero abakozi begereye abaturage bagomba kubihugurirwa ubundi serivisi zikajya zigera ku muturage zihuse.

Gashema yanditse ku itariki ya: 2-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka