Harigwa uburyo ICT u Rwanda rufite yakoreshwa muri buri cyiciro cy’ubukungu

Abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT), baturutse hirya no hino ku isi basanze u Rwanda ruri mu bihugu biza ku isonga mu bikorwa remezo bya ICT, bakavuga ko igisigaye ari uko buri muturage yakwitabira kurikoresha mu kunoza servisi no kongera umusaruro w’ibyo akora.

U Rwanda ngo rumaze kuba intangarugero mu guteza imbere ICT, haba mu kugira itumanaho ryihuta, mu gukwirakwiza hose imiyoboro, mu giciro gihendutse ndetse n’inyandiko nyinshi zivuga ku ikoranabuhanga n’itumanaho; nk’uko Carolyn Turk uhagarariye Bank y’isi mu Rwanda, wari mu bitabiriye inama kuri ICT kuri uyu wa mbere tariki 17/6/2013, yabisobanuye.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete, we yongeyeho ko byagaragaye nk’igitangaza, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abanyeshuri bashoje urugerero, bamwe bari kumwe nawe muri Stade Amahoro, abandi bicaye hirya no hino mu gihugu baganira imbonankubone, hakoreshejwe ikoranabuhanga rya video-conference.

Ministiri w'imari n'igenamigambi, Amb. Claver Gatete, asobanura akamaro ka ICT mu kongera ubukungu bw'igihugu.
Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, asobanura akamaro ka ICT mu kongera ubukungu bw’igihugu.

Mu gihe u Rwanda rushimwa kuri iyo ntambwe ya mbere imaze kugerwaho mu bikorwaremezo bya ICT, ruranasabwa gufasha buri muturage kwitabira gukoresha ICT mu mirimo ya buri munsi, kugirango ikigero cy’ubukungu bw’igihugu kirusheho kuzamuka, nk’uko Leta yabishyize mu ngamba ziswe SMART.

“Turareba uburyo ICT ikoreshwa hose, haba mu burezi, mu buzima, mu buhinzi, mu bigo by’imari n’ubwishingizi n’ahandi, kugirango abaturage bose barigezweho”; nk’uko byasobanuwe na Ministiri Gatete.

Yemeza ko servisi z’ikoranabuhanga ziyongereye mu mabanki, kandi ko no mu buhinzi zigaragarira mu kumenyesha abaturage amakuru ajyanye n’imiterere y’ikirere ndetse n’ibiciro by’ibiribwa, ariko ngo ziracyari nke cyane ugereranyije n’ikigero cy’ibyo ikoranabuhanga muri rusange rizaba rikoreshwa mu myaka iri imbere.

ICT nikoreshwa neza cyane cyane n’urubyiruko kuko ari rwo ruyumva, ngo nta gushidikanya ko izongera umusaruro kandi igafasha benshi kubona imirimo, kuko hakiri byinshi bikorwa n’abanyamahanga kandi byagombye kuba bikorerwa mu Rwanda; nk’uko byemezwa na Ministiri Jean Philbert Nsengimana.

Guvernoma y’u Rwanda ishimira cyane inzego zose z’igihugu n’abashyitsi b’abahanga muri ICT baturutse mu bihugu birenga 20 byo ku isi, ariko ngo iraha agaciro gakomeye inkunga itangwa na Banki y’isi hamwe n’igihugu cya Korea y’Epfo.

U Rwanda ngo rugiye gushyiraho umushinga wiswe “Rwanda online”, wo gukusanyiriza hamwe serivisi n’amakuru ajyanye na buri cyiciro cy’ubukungu n’iterambere, bikagezwa ku baturage bose hakoreshejwe umuyoboro wihuse uri ku kigero cya 4G, kitaragerwaho na byinshi mu bihugu byo ku isi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubukungu bw’u Rwanda, nibugere no mubyaro.FPR nigabanye kwikubira ubucuruzi butungura abanyamuryango bayo bose.

Seruhwehwe yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

ubukungu bw’igihugu burashakishirizwa uburyo bwose bwatera imbere kandi mu buryo burambye, iibi nibyo leta y’u rwanda ikomeje gushingiraho ibyaza umusaruro buri kintu cyose cyavamo inyungu, gukoresha Ict ni intambwe nziza cyane izatuma ubukungu bw’igihugu butera imbere.

ngombwa yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

very interesting article!!Buri gihe mujye mutugezaho inkuru nk’izi zisobanutse zivuga ku ierambere ureke amatiku.

rukundo yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka