Hagiye kujyaho ikigo gishinzwe gukumira abakoresha internet nabi

U Rwanda rugiye gushyiraho ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet; nk’uko bitangazwa na Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ufite ukoranabuhanga mu nshingano ze.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo i Kigali haberaga inama y’umushyikirano ku ikoreshwa rya Internet, bamwe bagaragaje ko Internet ikoreshwa mu bujura butandukanye, abandi bavuga ko internet yateje abantu kuba ibirumbo mu kazi bakora.

Muhingabire, umunyamakuru wa Radio Kfm, aragira ati: “Mu gihe cy’amasomo, umunyeshuri aba ari kuri facebook, umwarimu akarinda asohoka nta jambo na rimwe yumvise. Ubushize muri RDB umugabo yanze kumpa serivisi, abitewe n’uko yari ari kuri facebook.”

Ntambara Issa wiga muri SFB avuga ko umuco n’imigenzo bimaze kuyobywa n’ikoranabuhanga rigezweho cyane cyane irya Internet. Aho atanga urugero ku kuba urubyiruko rw’ubu rwarakujije ubusambanyi no kwitesha agaciro, babitewe no kureba amashusho y’urukozasoni.

Umuyobozi wa KIST, Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya, nawe yagaragaje ko mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) hari ubujura bw’imishinga y’abanyeshuri ayobora.

Iki kibazo gishimangirwa na Senateri Gasamagera wavuze ko mu mwaka ushize, banki z’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba (EAC), zibwe miliyoni zirenga ebyiri z’amadolari ya Amerika, bitewe n’abibisha ikoranabuhanga rya Internet.

Minisitiri Nsengimana yatangarije Kigali Today ko mu gihe cya vuba mu Rwanda hazaba hatangijwe ikigo gishinzwe gukumira imikoreshereze mibi ya Internet, kizaba kigenzurwa na RDB.

Yagize ati: “Amategeko ahana abakoresha internet nabi ari mu nzira zo gutorwa, ndetse n’ikigo kizashingwa mu gihe cya vuba.”

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Where did that come from?

click here

yanditse ku itariki ya: 8-08-2012  →  Musubize

Slt!kubwange ndumva ntampamvu zo kwirushya bashyiraho amategeko nkayo yose kuko buri wese afite uburenganzira bwo gukoresha internet uko abyifuza,ahubwo hakagombye kujyaho ubukangura mbaga kubayozi bama company atanga service bakaba aribo bashyiraho amabwiriza agenga abakozi babo muburyo bwo kunoza service hatabayeho kudindiza iterambere ry’igihugu cyacu.si no baba bari kwigora.Murakoze

UMUCUNGUZI Mutabazi yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ababababababa, ngaho muhame hamwe ikoranabuhanga ribababure rero! Niba muribonamo ibibi se biriya bitsinga mwabiciye nkabashima? Mubure gukingira imiyoboro yanyu ngo murarwana n’abakoresha nabi internet, ninde ukicara se imbere ya computer ngo arahondagura utwo tuntu tubaho, nimushaka muzibike rwose smartphones na tablets zaraje tuzajya tubikorera no muri Toilet ariko isi ntiducike ubu turi nayo 5/5! Baza Obama kuki mutaramubaza impamvu ahora kuri twitter? Aba akora akazi sha! baza Mzee nta rungu akigira kuko aba yibereye kw’ikoranabubingwa mu ntoki ze!!!! Harakabaho uwazanye internet!!!!

Karaha yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka