Google iranengwa kumena amabanga

Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi (EU) birashinja Google ko itubahiriza amabwiriza agenga kutamena amabanga y’abakoresha internet.

Mu ibaruwa abashinzwe kugenzura imikoreshereze ya internet bandikiye Google kuwa kabiri tariki 16/10/2012 bavuze ko imikorere ya Google mu kubika no guhererekanya amakuru (data) kuri internet idahwitse kuko hari ibintu bimwe na bimwe ishyira ku mugaragaro bimwe ikanabivanga n’ibindi mu buryo butuma abikoresha babona n’ibyo baba badakeneye kumenya.

Iperereza ku mikorere ya Google ryakozwe n’ikigo cy’Abafaransa gishinzwe kurinda inyungu z’abakoresha internet (CNIL).

Umujyanama wa Google ushinzwe amabwiriza y’imikoreshereze, Peter Fleischer, yavuze ko ikigo akorera cyamaze kubona iyo raporo igitunga agatoki kandi ko batangiye kuyigaho. Fleischer yanashimangiye ko Google yiteguye kuburana yemye; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Washington Post.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Google yashyizeho amabwiriza mashya agenga kutamena amabanga kw’abakoresha internet (privacy policy). Ayo mabwiriza ni uruhurirane rw’amabwiriza yari asanzwe akoreshwa agera kuri 60, ariko noneho Google yayahurije hamwe.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka