Bwa mbere MINALOC yakoranye inama n’uturere hakoreshejwe video conference

Kubera gukoresha ikoranabuhanga rya internet mu nzego z’ibanze, gutanga raporo mu nzego zisumbuye no guhanahana amakuru birihuta, ariko tariki 16/10/2013 hatewe indi intambwe ikomeye aho MINALOC bwa mbere yagiranye inama n’uturere twose tw’igihugu hakoshejwe uburyo bwa Video conference.

Ubusanzwe iyo Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yagira icyo ishaka kugeza ku bayobozi b’uturere bajyaga i Kigali none abayobozi b’uturere n’abakozi batandukanye bicaye mu cyumba cya video conference mu turere twabo bakurikiye inama imbonenkubone banatanga ibitekerezo.

Nubwo iri koranabuhanga rigitangirwa gukoresha mu Rwanda n’inzego za Leta rigifite ikibazo cya tekinike, rirashimwa ko rizarinda gusohora amafaranga agenda ku mavuta y’imodoka no gukoresha neza igihe, nyuma y’iyo nama bakaba bafasha abaturage.

Minisitiri wa MINALOC, Musoni James ayoboye inama, abandi bamukurikiye ku buryo bwa video conference.
Minisitiri wa MINALOC, Musoni James ayoboye inama, abandi bamukurikiye ku buryo bwa video conference.

Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yagize ati: “Nabonye ari ibintu bizafasha inzego, bizagabanya amafaranga, bizagabanya umunaniro, bizatuma abakozi bacu badata umwanya bajya i Kigali cyangwa ku Ntara. Bizatuma n’uburyo bwa communication bworoha kuko mu nama i Kigali havuga umwe cyangwa babiri ariko nabonye muri iyi system hazavuga abantu benshi.”

Niwemwiza Emelienne, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Rulindo wakurikiranye inama i Gakenke ati: “ iyi gahunda ya video conference ni gahunda nziza… icyiza cy’iyi gahunda abantu baba bari mu turere twabo ntabwo bajya i Kigali, reba igihugu cyose kujya i Kigali.

Iyi gahunda yagabanya cost (igiciro) bakoreshaga bava mu turere twabo no gukora akazi, niba umuntu ari mu karere yakurikirana inama agakora n’akazi.”

Ba Guverineri n’abayobozi b’uterere bafashe ijambo bashimye iryo koranabuhanga rigikenewe kunonosorwa kugira ngo utubazo twa tekinike tukirimo dukemuke, bavuga ko ari igitego Minisiteri y’Ubugetetsi bw’Igihugu iteze izindi minisiteri. Bifuje ko n’izindi minisiteri zakoresha video conference.

Abayobozi b'akarere ka Rulindo na Gakenke bakurikiye inama kuri ecran nini.
Abayobozi b’akarere ka Rulindo na Gakenke bakurikiye inama kuri ecran nini.

Iyi nama yamaze amasaha arenga arindwi kuko minisiteri zitandukanye (MINEDUC, MIGEPROF na MINISANTE) n’ibigo bishamikiye kuri Leta byafashe umwanya wo kugeza ku nzego z’ibanze icyo zibifuzaho ko babafasha, basaba ko yajya imara igihe gito, minisiteri imwe ifite ubutumwa ikabugeza ku nzego z’ibanze.

“Icyo ntekereza nubwo ari bwo tukinjira muri iyi system ya video conference aho kugira ngo dukore inama ndende nk’iyi, nka minisiteri ishaka gutanga communication cyangwa gukoresha inama, twafata amasaha abiri mu gitondo cyangwa nyuma ya saa sita.” uko ni ko Nzamwita yabyifuje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Izabiriza Jeanne, yunzemo agira ati: “ aho bigeze abantu barananiwe nta break [akaruhuko] nta kintu cy’ubuzima kiriho, abantu barushye, iyi exercise ishobotse, abantu bafata amasaha abiri tugafata minisiteri runaka tukaganira tukazafata indi minisiteri kandi tugakomeza akazi kacu cyane ko umuntu ari hafi y’akazi…” .

Abayobozi n'abakozi b'Akarere ka Kicukiro bahabwa ijambo.
Abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Kicukiro bahabwa ijambo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni atangiza iyo nama yagarutse ku buryo abakurikirana inama ku buryo bwa video conference bagomba kwitwararika bakagira ituze kuko akantu gato gahungabanya gahunda yose.

Iyi nama yibanze ku mibereho myiza aho haganiriwe kuri mitiweli, imirire, ibibazo biri mu makoperative y’abajyanama b’ubuzima, imiturire, uburezi bw’abana b’incuke, amarerero, kwita ku incike n’ibindi.

Ikoranabuhanga rya video conference risanzwe rikoreshwa n’ibihugu byateye imbere kuba u Rwanda rurigezeho ni ikimenyetso cy’uko ikoranabuhanga rikomeje gukataza ku buryo bugaragara.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

very nice urwanda rugeze aheza sana, ministeri zose zibikoreshe naho ubundi amafaranga yigihugu yarashiriye muri ziriya nama zaburigihe bakoreraga ikigali ariko be kuzayarya bazagaragaze impinduka kubukungu bw’igihugu ndavuga ayo bazigamye niba batabigaragaje ntacyo bazaba bakoze,ariko musoni numugabo atoze nabandi.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-10-2013  →  Musubize

ariko se ko ibi bintu buhenze hakozwe balance of outcomes against inputs?

john yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

ni gahund anziza kandi ifasha benshi gukora no kugeza kubo bashaka ibyifuzao byabo, ariko ibi byo kuvuga ngo nukwitwrarika ngo kuko akantu gato gahungabanaya ibintu byose, nkumusomyi sinumva icyo bishatse kuvuga musobanure neza!!!!

suzanne yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

Thumb up! Ibi ni ibyo kwishimira, u Rwanda rugeze aheza. N’izindi za minisiteri nizikoreshe ubu buryo, igihugu kizazigama amafaranga menshi akoreshwe mu bindi. Murakoze!

Mugisha yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka