Burera: Abayobozi mu rugamba rwo kugeza interineti muri za SACCO

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko buri gukora ibishoboka kugira ngo za SACCO zose zo muri ako karere zibashe kugezwaho ikorababuhanga rya interineti mu rwego rwo kongera umutekano w’amafaranga abitse muri ibyo bigo by’imari.

SACCO eshatu muri 17 ziri muri ako karere nizo zonyine zifite ikoranabuhanga rya interineti; nk’uko bisobanurwa n’ umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, Zaraduhaye Joseph.

Akomeza avuga ko hashyizweho itsinda risuzuma uburyo mu zindi za SACCO naho hageramo interineti byihuse kugira ngo amafaranga y’abaturage abitse muri izo banki akomeze kugira umutekano usesuye.

Mu mwaka wa 2012 ubwo batahaga SACCO y’umurenge wa Butaro yitwa SACCO Ndorwa, Habyarimana Gilbert, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), yavuze ko mu gihe cya vuba za SACCO zigiye kugezwaho ikoranabuhanga rya Interineti.

Yakomeje avuga ko za SACCO zose zamaze gushyikirizwa za mudasobwa igisigaye gusa ari ukuzihuza ku buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo buri munyamuryango wa SACCO azajya ashobora kubikuriza muri SACCO iyo ariyo yose mu Rwanda.

Ibi byaje nyuma y’aho bamwe mu bayobozi ba za SACCO batangarije ko uburyo bwo kudakoresha ikoranabuhanga mu mikorere ya SACCO ari imbogamizi kuko bituma batamenya neza ibyakozwe mu gihe abaturage baba baje kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yabo.

Usibye SACCO, mu karere ka Burera hakorera andi ma banki atatu ariyo Banque de Kigali (BK), Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) na Unguka Bank. Izi banki zo zikoresha ikoranabuhanga rya Interineti.

Norbert niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka