Banki zo mu karere zibwe miliyoni 48.3 z’amadolari hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ubushakashatsi bwakozwe na sosiyete Deloitte mu gihe cy’amezi 18 bugaragaza ko amabanki yo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba yibwe miliyoni 48.3 z’amadolari hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga bwiyongereye ku gipimo cya 25 % ugereranyije n’umwaka wa 2010 ariko imibare itangwa ikaba iri ku kigero cyo hasi kuko ibigo by’imari bidatangaza amafaranga bwibwe kugira ngo bidatakaza icyizere n’abakiriya.
Robert Nyamu, umuyobozi ukuriye ishami ry’ibyaha by’ikoranabuhanga muri Deloitte asobanura ko ikoranabuhanga ari inkota y’ubugi bubiri kuko nubwo ryanogeje imikorere y’amabanki ariko ari n’inzira y’ubusamo ku bujura bw’amafaranga.
Iyo sosiyete yakoze ubushakashatsi yemeza ko 50% y’amafaranga yibwe abakozi b’ibigo by’imari babigizemo uruhare rugaragara. Umwaka ushize, sosiyete PricewaterhouseCoopers yatangaje ko ubujura nk’ubwo bukorwa cyane n’abakozi batari inyangamugayo akenshi baba bafite ubumenyi burenze ubw’abakoresha babo mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Uburyo bwo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe telefone (mobile money) n’amashami y’amabanki (agency banking) ni bumwe mu buryo bwibasiwe cyane n’abagizi ba nabi; nk’uko bitangazwa na The EastAfrican.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|