Apple ngo yaba irimo kureshya abakozi ba Google Maps ikabaha akazi

Hari amakuru avuga ko Apple imaze iminsi ireshya abakozi ba Google ikabaha akazi ku bwinshi kubera ko bafite ubumenyi ikeneye mu koranabuhanga ry’amakarita Apple ikeneye cyane.

Apple imaze iminsi inengwa kubera serivisi z’amakarita zidakora neza kubera operating system nshya ya telephone yitwa iOS6. Ubusanzwe Apple yifashishaga Google Maps muri iryo koranabuhanga.

Apple rero ngo irimo gukoresha abahanga mu kureshya abakozi bakajya kuzana abantu basanzwe bakorana na Google ku masezerano y’igihe gito kugira ngo baze gukorera Apple bya burundu.

Abatanze ayo makuru baremeza ko hari abantu benshi bamaze kugaragaza ubushake bwo kujya kuyikorera bagahimba irindi koranabuhanga rishya aho kuvugurura iryo Apple yari isanzwe ikoresha rya Google ngo kuko ari akazi kavunnye cyane.

Umwe mu bakozi basanzwe bakorera Google ngo yaba yaravuze ko gukorera Apple ntaho bimwaye na hato kuko ari kampani ikomeye ku isi ikaba n’icyamamare mu ikoranabuhanga; nk’uko bitangazwa na Tech Crunch.

Apple kandi ngo yaba irimo gutanga imishahara ishimishije cyane. Niramuka ibashije guha akazi abakozi benshi bari basanzwe bakorera Google, bizayifasha kuvugurura serivisi zayo z’ikoranabuhanga ry’amakarita (maps) ryari rimaze kurambira abakiriya bayo.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashima cyane Kigali today kubera amakuru yimpamo.

Ntambara yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka