Afurika y’Uburasirazuba irahangana n’inzitizi z’iterambere mu ikoranabuhanga

Ibihugu bigize umuryango w’itumanaho mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba (EACO) birakoza imitwe y’intoki ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, nubwo hakiri ibibazo bikomeye muri urwo rwego.

Mu gihe bigaragara ko ku rwego mpuzamahanga umugabane wa Afrika ukiri hasi mu birebana n’ikoreshwa rya Internet ndetse na telefone zigendanwa, hakenewe ingufu kugira ngo bigere ku rwego rushimishije.

Mu nama yateraniye i Kigali tariki 13/03/2013, byinshi mu bibazo byagarutsweho harimo na gahunda yo kuva mu buryo bw’isakazamajwi n’amashusho bushaje (analogue) hagakoreshwa ubugezweho (digital).

Uyu muryango wemera ko amasosiyete y’itumanaho n’ikoranabuhanga afite uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’aka karere, ariyo mpamvu uyu muryango uvuga ko uzakomeza kuyegera mu rwego rwo kuyafasha kurangiza inshingano zayo.

Mu kwigizayo ingorane zigaragara harimo gushyira ingufu mu ikoreshwa rya internet no kwihutisha umuvuduko wayo. U Rwanda rugaragaza kwihuta cyane cyane mu birebana na telefone, kuko mu mwaka wa 2002 abafite telefone zigendanwa bari ibihumbi 97, ubu bakaba bageze kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 700 birenga.

Cyakora ku ikoreshwa rya internet ho biracyari hasi mu Rwanda nubwo intambwe igaragara, kuko u Rwanda rwavuye kuri 0,01 ku ijana rugera ku 8,4 ku ijana muri 2012.

Urundi rugero ku bigomba kwihutisha iryo terambere mu ikoranabuhanga ni ukuva mu buryo bushaje bw’imikoreshereze y’itumanaho risakaza amajwi n’amashusho (analogue), hagakoresha uburyo bugezweho bwa digital.

Umuyobozi mukuru wa EACO, Hodge Semakula, yatangaje ko nubwo ibihugu bigize uyu muryango bikiri inyuma, afite icyizere ko biri mu nzira yo kubahiriza itariki yashyizweho ku rwego mpuzamahanga.

Semakula yabivuze muri aya magambo: “Navuga ko icyo kibazo kiganirwaho kandi kizwi n’ibihugu byose, birashyiraho gahunda n’ingamba nyazo zigamije kunoza iyo gahunda.

Muri 2012 byarananiranye kuko ni cyo gihe twari twihaye, ariko ndahamya ko muri 2015 u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Uganda na Kenya bizaba byamaze gushyira mu bikorwa iyo gahunda”.

Mu gihe bivugwa ko isi yahindutse nk’umudugudu kubera itumanaho Internet ifitemo uruhare runini, bigaragara ko ibihugu byateye imbere aribyo bifite ijanisha rinini kandi ari byo bike, bisobanuye ko ibindi bihugu bisabwa ingufu nyinshi.

Ibihugu bikize bifite 77% bya internet ikoreshwa ku isi, mu gihe ibindi bifite 27%.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka