Abatuye Kigali batangiye gukangurirwa ikoreshwa rya 4G LTE

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yatangiye ubukangurambaga ku batuye umujyi wa Kigali mu rwego rwo kubereka ibyiza bya internet inyaruka ya 4G LTE, nyuma y’iminsi mike iyi internet iri hake ku isi igejejwe no mu Rwanda.

Abaturage bakanguriwe kwimenyereza no kwitabira gukoresha iri koranabuhanga kugira ngo u Rwanda rwihute mu iterambere, nk’uko Minisitiri muri MYICT, Jean Philbert Nsengimana yabitangaje ubwo cyatangizawaga kuri uyu wa kane tariki 4/12/2014.

Minisitiri Nsengimana arimo kwereka urubyiruko uko bafata internet ya 4G LTE kuri wireless yo muri IPRC Kicukiro.
Minisitiri Nsengimana arimo kwereka urubyiruko uko bafata internet ya 4G LTE kuri wireless yo muri IPRC Kicukiro.

Yagize ati “Hari ibintu byinshi iri koranabuhanga rishobora gukora tutashoboraga kuzageraho bitworoheye cyangwa byihuse. Nko mu burezi umwarimu uri hano ufite ubunararibonye mu kintu runaka ari wenyine ufite ubumenyi ashobora kwigisha igihugu cyose bamureba akoresheje ikoranabuhanga rya 4G LTE.

Ibyo bisaba umurongo wa internet wagutse, icyo kikaba kitashobokaga dukoresheje ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwa internet.”

Minisitiri Nsengimana kandi yasuye abiga gukoresha mudasobwa.
Minisitiri Nsengimana kandi yasuye abiga gukoresha mudasobwa.

Yakomeje atanga ingero z’ibindi byiza bya internet ya 4G LTE ishobora kwifashishwa mu buvuzi. Ndetse n’uburyo abantu bashobora kureba televiziyo iyo ari yo yose kuri telefone kubera iyi internet u Rwanda ruherutse kubona.

Yavuze ko u Rwanda rukoranye n’abashoramari batandukanye mu Rwanda, hari gahunda y’uko iyi internet izagezwa mu gihugu hose, kugira ngo Abanyarwanda babashe kumenya ibyiza by’iryo terambere.

Iyi kampanye yakozwe nyuma y’uko benshi mu baturage bakomeje kugaragaza ko badasobanukiwe n’itandukaniro riri hagati y’iyi internet ya 4G LTE n’indi isanzwe bari bamenyereye ya 3G.

Bamwe mu bayobozi n'abafatanyabikorwa bari bitabiriye ubukangurambaga ku ikoreshwa rya 4G LTE.
Bamwe mu bayobozi n’abafatanyabikorwa bari bitabiriye ubukangurambaga ku ikoreshwa rya 4G LTE.

Gusa kimwe mu bibazo izi nzego zose zitarashobora kumaraho impungenge abaturage ni ibiciro bikomeza kugenda bizamuka kuri internet. Gusa Minisitiri Nsengimana avuga ko uko abanu bazagenda bazikoresha ari benshi bizagira uruhare mu kugabanya ibiciro.

Ariko iyo ukoze ubushakashatsi usanga ahubwo uko abantu bagiye bitabira gukoresha internet ariko ibiciro byayo byakomeje kugenda bizamurwa.

Kugeza ubu gukoresha internet ya 4G LTE bisaba kuba ufite telephone yo mu bwoko bwa smatphone ifite ubushobozi bwo kwakira 4G cyangwa ukagura akuma (device) gashobora kwakira iyo internet kandi ubu agahendutse kagura 56,000 Rwf. Hejuru y’ibi hiyongeraho kugura sim card nayo ifite ubushobozi bwo kwakira internet ya 4G.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Kicukiro.
Iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Kicukiro.

Isakazwa ry’iyi internet riri muri gahunda ya Leta y’imbaturabukungu (EDPRS II) iteganya ko mu 2017 mu gice kiganga na 95% k’igihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyakigali bagomba kubanza kuba aba mbere mu gukoresha iyi 4GLTE maze bakaryoherwa n’ibyiza by’ikoranabuhanga mu Rwanda

birasa yanditse ku itariki ya: 5-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka