Abanyarwanda bakoresha itumanaho bariyongereye cyane mu mwaka wa 2012

Abanyarwanda batunze telefone zigendanwa bavuye kuri 41% muri 2011 bagera kuri 53% muri 2012 naho internet yavuye ku 8% igera kuri 26%; nk’uko bitangazwa na Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho (MYCIT).

Muri raporo yakozwe n’iyo minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa hagaragaramo ibyo u Rwanda rwagezeho mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’itumanaho mu mwaka wa 2012 aho byagiye bikorwa ndetse bigakoreshwa mu nzego zose.

Inzitizi zikiriho mu guteza imbere itumanaho ndetse n’ikoranabuhanga harimo amashanyarazi ataragera ahantu hose, kuba Abanyarwanda bataritabira gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kuba ishoramari ritaragera ku rugero rushimishije; nk’uko bitangazwa na Ministiri wa MYCIT, Jean Philbert Nsengimana.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga hashyizweho gahunda yiswe Tunga TV aho buri muturage wese agomba kuba afite televiziyo cyangwa akayibona bitamugoye.

Iyi gahunda izagerwaho binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari iciriritse, gukoresha televiziyo zikoresha urumuri rw’izuba dore ko ngo na televiziyo Rwanda igiye kuba igera ahantu hose bitandukanye n’uko byari biri mu minsi ishize.

Abitabiriye umuhango wo kumurika ibyagezweho mu rwego rw'ikoranabuhanga mu mwaka wa 2012.
Abitabiriye umuhango wo kumurika ibyagezweho mu rwego rw’ikoranabuhanga mu mwaka wa 2012.

Ibyagezweho byose mu mwaka wa 2012 ni byinshi harimo ko Kaminuza ya Carnegie Mellon yafunguye ishami ryayo mu Rwanda ndetse higishijwe abarimu ibihumbi 10 bazahugura abandi mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Kuri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana, hamaze gutangwa mudasobwa 115,816, zageze mu mashuri 227. Ikoranabuhanga ryashowemo miliyoni 44 z’amadolari, rihanga akazi kagera ku 4,046.

Iyi raporo kandi yakozwe ishingiye ku zindi raporo zitandukanye zakozwe n’imiryango mpuzamahanga harimo nk’izagiye zikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU); nk’uko tubikesha Mugisha Magnifique ushinzwe itumanaho muri MYCIT.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka