U Rwanda ruratangira gukoresha interineti ya 4G LTE mu minsi mike

Guhera mu ntangiriro z’icyumweru gitaha Abanyarwanda baratangira gukoreha interineti igezweho ku rwego rw’isi mu kunyaruka ya 4G LTE, itegerejweho kwihutisha imirimo yakorwaga no korohereza urubyiruko kwihangira udushya.

Nta mpungenge zihari ku kamaro izamarira ingeri z’Abanyarwanda zitandukanye bitewe n’aho ikoranabuhanga ryagejeje u Rwanda, nk’uko Maj. Patrick Nyirishema, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) abitangaza.

Yagize ati “Nk’u Rwanda tumaze kugera ku rugero tutibaza ngo ikoranabuhanga rimariye iki abaturage. Ngira ngo ibyo twarabirenze kuko tumaze imyaka myinshi tukirimo, tuzi neza ingaruka z’ikoranabuhanga abaturage bacu dukomeza tubakangurira”.

Akomeza agira ati “Icyo 4G LTE izana ni uko yongera andi mahirwe yo kuba wabona interineti nziza yihuta ari ushaka kuyikoresha, ari urubyiruko rushaka kuba rwakwikoresha mu buryo bwo kugira ibihangano. 4GLTE irongera amahirwe n’ibyiza byose twari tuzi mu ikaranabuhanga”.

Uhereye ibumoso: Alex Ntale uhagarariye ICT muri PSF, Minisitiri Nsengimana ufite ikoranabuhanga mu nshingano, Maj Patrick Nyirishema uyobora RURA mu kiganiro n'abanyamakuru.
Uhereye ibumoso: Alex Ntale uhagarariye ICT muri PSF, Minisitiri Nsengimana ufite ikoranabuhanga mu nshingano, Maj Patrick Nyirishema uyobora RURA mu kiganiro n’abanyamakuru.

Muri rusange ikoranabuhanga kuva ryagera mu Rwanda ryazamuye ubukungu cyane cyane rikoreshwa mu bucuruzi, ndetse n’amahirwe ryazanye akaba atagira imipaka mu guhanga akazi, nk’uko Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yabitangaje.

Ati “Iri koranabuhanga ryo kwishyurana hakoreshejwe telefoni zigendanwa kompanyi imwe muri eshatu zikomeye mu Rwanda yatanze akazi ibihumbi 18 bakora ako kazi ko gutanga izo serivisi umunsi ku wundi kandi bose ni urubyiruko”.

Yungamo ati “Bivuze ko rwatangiye kubyaza amahirwe ikoranabuhanga ariko icyiza cy’ikoranabuhanga ni uko ayo mahirwe ntagira umupaka. Ugereranyije n’urwuri ni nk’uko waba ufite umurima cyangwa urwuri bitangira umupaka”.

Abanyamakuru basobanuriwe akamaro ka interineti ya 4G LTE ku iterambere ry'u Rwanda.
Abanyamakuru basobanuriwe akamaro ka interineti ya 4G LTE ku iterambere ry’u Rwanda.

Internet ya 4G LTE yashowemo imari na company yo muri Korea y’Epfo yitwa Olleh Rwanda Networks izajya igurisha internet ku bigo bisanzwe bizicuruza mu Rwanda (MTN, Airtel, Tigo, BCS, Liquid Telecom, Artel, Axiom na ISPA) akaba aribyo abayishaka bazajya bayiguraho.

Gukoresha internet ya 4G LTE bisaba kugira igikoresho (device) gifite ubushobozi bwo gukoresha iri koranabuhanga. Modem ikoresha machine imwe igura amafaranga ibihumbi 75, modem yo munzu cyangwa ibigo bito ikoresha imashini zirenze imwe ni ibihumbi 90,750 naho modem ikoreshwa mu bigo binini ni amafaranga 151,250.

Ibiciro by’ifatabuguzi biratandukanye bitewe n’umuvuduko (speed) umuntu yifuza. 256 kbps igura amafaranga 30,250 ku kwezi, 512 kbps igura 45,375 naho 1 mbps ikagura 75,000.

Ibi byashyizwe ahagaragara mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki 7/11/2014, cyateguraga inama u Rwanda ruzakira yiga ku mahirwe ari mu ikoranabuhanga, bikazanahurirana n’itangizwa ry’uyu muyoboro unyaruka wa 4G LTE tariki 11/11/2014.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nomuntara mushyireho ibyicaro cg aba agent itugereho murakoze

elias yanditse ku itariki ya: 19-10-2015  →  Musubize

Iterambere ryihutishwa n’ikorana buhanga koko! Ariko nizere ko bitazahera mu magambo nkuko ubushize batubeshye ngo bigiye gutangira tugaheba!! Nibongera kutubeshya tuzamenya ko batari serious!

Karangwa yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka