Nyamasheke: Nyuma yo kwiga ikoranabuhanga avuga ko agiye kwishingira cyber café

Bahigana Martin wasoje amahugurwa y’ikoranabuhanga mu kigo cy’urubyiruko cyo mu karere ka Nyamasheke, avuga ko nyuma yo kwitegereza agasanga akarere ke karasigaye inyuma mu bijyanye n’ikoranabuhanga, agiye gushinga cyber cafe ya mbere muri ako karere.

Bahigana avuga ko nyuma y’uko yize gukora amazi n’amashanyarazi amaze kubona amafaranga make azamufasha gutangiza umushinga we ubundi akagana ibigo by’imari bizamufasha gusohoza umushinga we mu gihe cya vuba.

Abisobanura agira ati “maze gukorera amafaranga kandi narayazigamye none mbonye ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga, mfite indoto yo gushinga inzu abantu bahuriramo bakabasha kujya kuri internet, izo bita cyber café, nta handi wayikura inaha, nzifashisha ibigo by’imari biba inaha kugira ngo nsohoze inzozi zanjye, kandi numva mfite ubwo bushobozi bwose ku buryo nzabikora nkabigeraho.”

Urubyiruko rwasoje amahugurwa mu ikoranabuhanga mu kigo cy'urubyiruko cya Nyamasheke.
Urubyiruko rwasoje amahugurwa mu ikoranabuhanga mu kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, Ndanga Janvier, avuga ko intego bafite ari ugufasha buri mwana wese warerewe muri iki kigo kugera ku ndoto ze, uretse ubumenyi bakuye muri iki kigo bakanabakurikirana kugira ngo barebe niba koko bashyira mu bikorwa inyigisho bakuye muri iki kigo, akizeza Bahigana ko bazamukurikirana ndetse bakamufasha kugera ku ndoto ze.

Yagize ati “uretse n’uriya Bahigana, hari abandi bana benshi bamaze kwiteza imbere kandi turabafasha, kuri ubu tugiye no kubaha indi gahunda yo kubafasha kubahuza n’ibigo by’imari, bakishyira hamwe bagafashwa guteza imbere ibitekerezo byabo byiza”.

Bahigana Martin yiyemeje gukora umushinga wa Cyber Cafe izaba ari iya mbere ishinzwe mu karere ka Nyamasheke.
Bahigana Martin yiyemeje gukora umushinga wa Cyber Cafe izaba ari iya mbere ishinzwe mu karere ka Nyamasheke.

Ndanga yasabye urubyiruko guhaguruka bagahanga imirimo bagakoresha amahirwe bafite mu bumenyi no kuba bafite abiteguye kubafasha umunsi ku munsi , bakiteza imbere bagasezerera ubukene.

Iki cyigo cyahaye indangabumenyi (certificats) abanyeshuri basaga 105 barangije ibijyanye n’ikoranabuhanga, ibi bikorwa bakaba babiterwamo inkunga n’umuryango Dot Rwanda. Iki kigo cy’urubyiruko kiba gifite n’andi mashami nk’ubudozi, gusudira, ICT ndetse n’ubujyanama mu bijyanye n’imyororokere.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka