Nta terambere ryagerwaho hatari ikoranabuhanga - PS Mbabazi

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Rose Mary Mbabazi, atangaza ko nta terambere na rimwe rishobora kugerwaho hadakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse nta gihugu na kimwe mu mateka y’isi cyigeze gitera imbere hatabayeho ikoranabuhanga.

Ubwo kuri uyu wa gatanu, tariki 22/02/2013 yari mu karere ka Nyamasheke mu gutangiza igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye, Rose Mary Mbabazi yakanguriye Abanyarwanda gukangukira gukoresha ikoranabuhanmga muri gahunda zitandukanye kugira ngo babashe kugera ku iterambere rikwiriye.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke akangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke akangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga.

Uyu Munyamabanga Uhoraho yabwiye abaturage bari bateraniye ku kibuga cya Kirambo kiri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ko ikoranabuhanga rigomba gukora muri gahunda zose kugira ngo iterambere rigerweho kandi ko nta gihugu na kimwe cyigeze gishobora gutera imbere hatabayeho ikoranabuhanga.

PS Mbabazi yagaragaje ko nta terambere na rimwe rishobora kugerwaho hadakoreshejwe ikoranabuhanga, ari na yo mpamvu Abanyarwanda bakwiriye kurikoresha muri gahunda zose kugira ngo babashe kugera ku cyerekezo 2020 nta nkomyi.

Amasosiyete y'Itumanaho akorera mu Rwanda yose yari ahari.
Amasosiyete y’Itumanaho akorera mu Rwanda yose yari ahari.

Inzego zose, by’umwihariko abikorera barashishikarizwa guteza imbere uru rwego kuko ari rwo rubashoboza gutera imbere byihuse kandi rukoroshya akazi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga kuba yaratekereje gutangiriza iyi gahunda mu karere ka Nyamasheke kandi bikazagira impinduka mu mikoreshereze y’ikoranabuhaga muri aka karere.

Bus zigishirizwamo ikoranabuhanga (mudasobwa) zari zahasesekaye.
Bus zigishirizwamo ikoranabuhanga (mudasobwa) zari zahasesekaye.

Habyarimana avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’aka karere, bashaka guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga, by’umwihariko irikoresha telephone zigendanwa ndetse na internet ku buryo bateganya ko ibigo bya Leta, amashuri ndetse n’abikorera babishaka bazagezwaho umurongo w’itumanaho wa Fibre Optique (Optic Fiber).

Muri iki gikorwa cyo gutangiza iyi gahunda y’ubukangurambaga, abikorera batandukanye biganjemo amabanki n’ibigo by’imari ndetse n’amasosiyete y’itumanaho yamuritse ibyo akora, ariko by’umwihariko akagaragaza akarusho gashingiye ku ikoranabuhanga gatuma abakiliya bayo boroherwa kurusha ubundi buryo bwakoreshwa.

Abaturage bari benshi cyane.
Abaturage bari benshi cyane.

Abamaze kumenya gukoresha ikoranabuhanga no gusoroma ku nyungu zaryo bishimira ko ryoroshya akazi kandi rigatanga umusaruro utambutse kure uwashoboraga kuboneka hakoreshejwe uburyo gakondo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka