Mu myaka itatu u Rwanda ruraba rukoresha internet ya mbere igezweho ku isi

U Rwanda ruritegura kwakira uburyo bugezweho ku isi bwa 4G LTE bukoresha internet yihuta ya mbere ku isi. Bikazashoboka nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gisinyanye amasezerano y’imikoranire n’’ikigo cy’itumanaho cyo muri Koreya y’Epfo (KT).

Amasezerano yasinywe kuri uyu wa mbere tariki 10/06/2013, ategerejweho kugeza ubu bwoko bwa internet ku baturage bagera kuri 95% mu Rwanda, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Urubyiruko mu ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengiyumva.

Yagize ati: “Iri koranabuhanga rije guhindura byinshi kuko abantu kubona amakuru ntago bikigendera kuri Radiyo gusa, kuko icyuma cy’ikoranabuhanga cyose wagira nk’amaterefone n’ibindi byose nabyo bifasha mu gukwirakwiza.

Kandi nk’uko byavuzwe 95% mu gihe kitarenze imyaka itatu bizaba bishobora gukoresha uyu murongo wa internet.”

Ibi byanagarutsweho na Claire Akamanzi, umuyobozi w’agateganyo wa RDB, watangaje ko kuba iyi kompanyi ya mbere mu itumanaho muri Koreya ishoye imari yayo mu Rwanda, bigaragaza icyizere u Rwanda ruri gutanga ku rwego rw’isi mu bijyanye n’iterambere.

Iyi kompanyi ifatanyije iryo shoramari na Leta y’u Rwanda, yizera ko n’ubwo idategereje inyungu mu gihe kiri munsi y’imyaka itanu, yizera ko yakoze ishoramari rirambye ku buryo mu myaka 25 bazaba bahagaze neza, nk’uko byemejwe na Yung Kim, uyiyobora.

Amafaranga miliyari zirenga 80 niyo azashorwa muri uyu mushinga, uzakurikirwa no kubaka ubumenyi mu bakozi b’Abanyarwanda no guhanahana abahanga mu by’itumanaho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka