Karongi: Abakoresha modem za MTN za 2G bashobewe

Abakoresha umurongo wa internet ya MTN bifashishije modem zo mu bwoko bwa 2G bamaze iminsi nta internet babona kubera ikibazo kitarabasha kumenyekana.

Kuva mu ntangiriro z’icyumwerugisoza, nyinshi muri modem za MTN zifite ibibazo byo kudatanga umurongo wa internet neza, n’aho bikunze ntago zimara n’umunota n’umwe zitarivanaho.

MTN service center ya Karongi
MTN service center ya Karongi

Ubusanzwe iyo hari ikibazo cyo kubura umurongo wa internet, usanga biba ari ikibazo rusange ahantu henshi, kuko icyo gihe n’izindi serivisi zikenera konegisiyo ya MTN zirahagaragara urugero nko kwishyura amazi no kugura umuriro kuri EWSA cyangwa serivisi za mobile money.

Kigali Today yifuje kumenya impamvu yaba yaratumye modem za Mtn zifite icyo kibazo, yegera MTN service center ya Karongi hari hanateraniye abantu bazanye modem zabo ngo babarebere ibibazo zifite.

Gusa bose basubiyeyo uko baje kuko n’umukozi wa MTN ubwe yemeza ko nawe modem ye yari yamunaniye. Avuga ko usibye gufungura internet ukaba wagira ibyo urebaho kohereza email byo byari byamunaniye umunsi wose.

Ikibazo ariko nuko ari modem zimwe na zimwe byanga, kuko hari abandi zikunda. Iki kibazo kandi si muri Karongi kiri gusa, no mu tundi turere tw’u Burengerazuba ni ko bimeze.

Bamwe barakeka ko ari ikibazo cy’ikirere ariko kubera ko hari modem zikora neza na internet isanzwe cyangwa iyo bita wireless, igihirahiro kiracyari cyose ku bo byazambirije akazi.

GASANA Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MTN ifite ikibazo cyo gutanga service mbi kubafata buguzi babo, ikagira na connection ya Modem igenda gahoro bikabije, connection ya MTN Modem ntushobora kureba Video niyo wagira gute mugihe izidi Modem ureba Video.

Gusa turabasaba kongera Umuvuduko wa connection yabo kuko igenda bikabije. nigeze guhamagara saa tanu z’ijoro bantwara igihumbi kandi Mvuze iminota itatu.

Gaga yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka