Internet ya mbere ku isi mu kwihuta ya 4G iratangira gukora mu Rwanda umwaka utaha

Bigenze neza mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014, mu Rwanda haratangira gukoreshwa uburyo buri ku isonga mu kwihutisha itumanaho rya internet bwa 4G LTE mu iki gihe, nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gisinyanye amasezerano na kompanyi y’itumana yo muri Koreya (KT) izazana ubwo buryo.

Ubwo hanyinywaga aya masezerano y’ubwumvikane, kuri uyu wa gatanu tariki 08/03/2013, ukuriye igice cy’Itumanaho n’ikoranabuhanga muri RDB, Patrick Nyirishema, yatangaje ko uretse kuba iri koranabuhanga rigezweho ku isi, rizafasha kugeza serivisi ku baturage ku buryo bworoshye.

Yagize ati: “Icya mbere tuzaba dufite ikoranabuhanga rigera aho abaturage bose bari mu gihugu. Icya kabiri kubera ko tuzaba dufite iri koranabuhanga, tuzaba dufite n’ubushobozi bwo gutanga serivisi zigera ku baturage.

Isinywa ry'amasezerano ryari ryitabiriwe na Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w'Urubyiruko n'Itumanaho mu Ikoranabuhanga.
Isinywa ry’amasezerano ryari ryitabiriwe na Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Urubyiruko n’Itumanaho mu Ikoranabuhanga.

Icya gatatu iri koranabuhanga tugiye gukoresha ni ikoranabuhanga rigezweho, n’ibihugu biteye imbere niho bigitangira kwinjira muri iri koranabuhanga tugiye gushyiraho. Ni ukuvuga ngo u Rwanda ruzaba rubaye byibura kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika kugera kuri uru rwego”.

N’ubwo batatangaje ingani y’amafaranga azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo by’iyi kompanyi icuruza ibikorwa by’itumanaho rya kure (Korea Telecomunication), ariko biteganyijwe ko nyuma y’amezi 12 guhera uyu munsi aribwo izaba yafunguye imiryango.

Ikindi ubuyobozi bwa RDB bwizeza ni uko ibiciro byayo bizaba biciriritse ugereranyije n’andi makompanyi yarasanzwe ariho. Kompanyi KT yanakoranye n’u Rwanda mu gushyiraho uburyo bwa Fibre optique guhera mu 2006, ije isanga izindi nka MTN, TIGO, AIRTEL na ARTEL nazo zicuruza uburyo bw’itumanaho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka