Hatangijwe data base izagaragaza amakuru ku makoperative yo mu turere dutatu tw’Uburasirazuba

Umuryango Plan International Rwanda watangije porogaramu ya mudasobwa (data base) izagaragaza amakuru ku makoperative akorera mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo.

Icyari kigamijwe mu gokora iyo “data base” ngo ni ukugira ngo amakuru y’ibikorwa by’amakoperative azajye aboneka ku buryo bworoshye, ndetse n’amakoperative abonere isoko ibikorwa bya yo binyuze mu ikoranabuhanga.

Ayo makuru azaba agaragara kuri interineti binyuze ku mbuga za interineti z’utwo turere dutatu, nk’uko bivugwa na Rukema Ezekiel ushinzwe imishinga y’urubyiruko ibyara inyungu muri Plan Rwanda.

Rukema Ezekiel avuga ko iyo Data base izatuma amakoperative abona isoko ry'ibikorwa bya yo ku isi yose.
Rukema Ezekiel avuga ko iyo Data base izatuma amakoperative abona isoko ry’ibikorwa bya yo ku isi yose.

Ati “Twatekereje ko ari byiza ko amakuru y’ibikorwa by’amakoperative yaboneka ku buryo bworoshye kugira ngo n’abatari mu Rwanda babone ibikorwa by’amakoperative ku buryo bworoshye, kandi n’amakoperative abonere isoko ibikorwa bya yo binyuze mu ikoranabuhanga”.

Umuryango Plan Rwanda utera inkunga amakoperative 69 yo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Rwamagana. Rukema avuga ko iyo “data base” itakorewe ayo makoperative gusa, kuko izaba igaragaza amakuru y’amakoperative yose akorera muri utwo turere.

Abashinzwe gushyira amakuru y’amakoperative muri iyo “data base” barasabwa kujya babikora buri gihe, kugira ngo icyo yashyiriwe kizagerweho.

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba Plan Rwanda bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Data base izagaragaza amakuru y'amakoperative.
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba Plan Rwanda bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Data base izagaragaza amakuru y’amakoperative.

Hari abantu 12 bamaze guhugurwa muri utwo turere dutatu barimo abashinzwe ikoranabuhanga mu turere, abashinzwe amakoperative, abagoronome n’abakozi ba minisiteri y’ubucuruzi bakorera mu turere, kuko ari bo bazajya bashyira amakuru mashya y’amakoperative muri iyo data base.

Abahagarariye amakoperative bavuga ko bishimiye iyo gahunda Plan Rwanda yatangije kuko izatuma ibikorwa byabo bimenyekana ku isi yose, nk’uko bivugwa na Mugenzi Jean Claude ukuriye koperative Girimbereheza.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yashimiye Plan Rwanda “kuri icyo gikorwa cy’ingirakamaro yakoze” nk’uko yabivuze.

Yanavuze ko bizahita byoroha kumenya uko amakoperative akora n’intambwe agenda atera buri munsi, bityo akeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose na yo akamenyekana vuba kandi afashwe.

Plan Rwanda ikorera mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo, ariko ngo iranateganya kwagurira ibikorwa bya yo no mu karere ka Bugesera.

Amakoperative yamuritse ibyo akora.
Amakoperative yamuritse ibyo akora.

Gukora iyo “data base” ngo byatwaye amafaranga asaga gato miliyoni 10 ari na yo mpamvu ikwiye gukoreshwa neza kugira ngo izatange umusaruro ufatika nk’uko Rukema yakomeje abivuga.

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iyo “Data base” mu karere ka Kayonza tariki 18/06/2013 amakoperative aterwa inkunga na Plan Rwanda yamuritse ibyo akora.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza ariko babanze bakurikirane ba rusahuriramunduru muri cooperative zitandujanye.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka