Apple yarakosheje kureka gukoresha amakarita yacu – Google

Umuyobozi wa Google, Eric Schmidt, kuwa gatatu yabwiye abanyamakuru ko Apple yokosheje kureka gukoresha amakarita ya Google maps muri telefone za iPhones.

Mu ntangiriro z’icyi cyumweru, Apple yatangaje ko ihagaritse gukoresha ikoranabuhanga rya Google rigaragaza amakarita muri telefone za iPhone, hanyuma igatangira gukora izayo bwite.

Umuyobozi wa Google avugako Apple itazabasha gukora ikoranabuhanga riruta irya Google Maps bari basanzwe bakoresha.

Aganira n’ikinyamakuru The Wall Street Journal, Eric Schmidt yagize ati: “Jye nsanga Apple itari ikwiye kureka gukoresha amakarita yacu, yego ni uburenganzira bwabo, ariko twe tuzabareka bimenyere ingaruka”.

Hagati aho abantu batangiye kwinuba ko amakarita ya Apple ntaho ahuriye n’aya Google.

Abakoresha iryo koranabuhanga batunguwe cyane n’izo mpinduka zaje zibitura hejuru kuburyo hari n’abayobewe uko rikora kubera ko bari bamenyereye Google maps kandi bemeza ko yakoraga neza nta nkomyi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka