Abareba films z’urukozasoni biyimbire kuko bugarijwe n’ibyago

Ubushakashatsi bwakozwe na Google buremeza ko ngo abareba filimi z’urukozasoni kuri interineti bafite ibyago byinshi byo kwangiza mudasobwa zabo n’ibyo bazikoreraho bindi kuko ngo hari abagizi ba nabi benshi bahitamo gusakaza ibyangiza mudasobwa uko umuntu afunguye filimi y’urukozasoni.

Conrad Longmore wakoze ubu bushakashatsi afatanyije n’ikigo cyazobereye mu gusakaza ikoranabuhanga na interineti cya Google yemeje ko imbuga zerekana urukozasoni ari iza mbere mu kugira abakunzi benshi ku isi yose kandi ngo uko abareba interineti bazifunguye haba harimo ubumara bw’ikoranabuhanga bwangiza mudasobwa, ibiyibitseho n’ibiyikoreweho byose iyo nyirayo atabyitondeye.

Imbuga zitwa www.xhamster.com na www.pornhub.com ziri ku isonga mu zatahuweho ubwo bumara bwa virus zibasira mudasobwa, ariko n’izindi mbuga nyinshi zerekana amafilimi y’urukozasoni zifite ayo mavirusi.

Ubu bumara ngo buboneka cyane ku bareba izo filimi kuri interineti bakoresheje mudasobwa, ariko ngo abagizi ba nabi batangiye no kujya bazinyuza kuri interineti ikoreshwa kur matelefoni abantu bagendana.
Bwana Longmore avuga ko ubu bumara na virus byoherezwa ku mbuga zerekana urukozasoni n’abagizi ba nabi biyoberanya kuko ngo izo mbuga ubwazo nta virusi n’ubumara zigira.

Ahubwo ngo abantu bazinyuzaho ibyo bamamaza kuko zisurwa cyane ni nabo bashyira virusi mubyo bamamaza, maze abantu miliyoni nyinshi bazisura buri munota bakangiza mudasobwa zabo kuko ngo ufunguye urubuga wese ashaka kureba filimi y’urukozasoni ahita anarahura ubwo bumara bushobora kumwangiriza mudasobwa mu gihe kirekire.

Ibipimo biteye inkeke…

Ubushakashatsi bwa bwana Longmore bugaragaza ko ubumara busakazwa n’izi mbuga zerekana urukozasoni ari bwinshi cyane kandi bugenda bwiyongera. Ngo urubuga xhamster.com rufite ubumara bungana na 42% mu mafilimi rwerekana, naho pornhub.com ikaba iriho ubumara bungana na 17.2% kandi ibi bipimo ngo byavuye mu mafilimi angana 5% gusa y’amafilimi yose izi mbuga zerekanaga mu gihe cy’ubushakashatsi.

Ngo abagizi ba nabi banyuza ubwangizi bwabo ahareberwa urukozasoni kuri interineti.
Ngo abagizi ba nabi banyuza ubwangizi bwabo ahareberwa urukozasoni kuri interineti.

Longmore ati “Niba iyi ari imibare yo mu mezi atatu gusa twamaze mu bushakashatsi murumva ko amareba izo filimi buri gihe baba bangije mudasobwa zabo mu gihe kigufi cyane. Mudasobwa bazirebeyeho igihe kirekire murumva ko iba ihangirikira kandi abayikorera akazi kabo baba bafite ibyago byinshi.”

Abareba urukozasoni bagira isoni zo kugaragaza ko batewe n’ubwo bumara

Ngo kuba abantu benshi baba bahisha ko bareba izi mbuga zerekana urukozasoni bituma n’abatewe n’ubu bumara buzikomokaho bagira isoni zo kubugaragaza ngo aho bwavuye hamenyekane kandi hafatwe ingamba. Ibi rero ngo bishobora kuuzatera ibibazo bikomeye abakoresha mudasobwa benshi mu bihe biri imbere.

Ibipimo bitangazwa n’urubuga rwaitwa Alexa.com rwazobereye mu gukora urutonde rw’imbuga zisurwa cyane byerekana ko imbuga za interineti 100 za mbere zisurwa ku isi yose ari izerekana amafilimi bita pornography mu Kinyarwanda bita ko ari ay’urukozasoni. Iya mbere muri zo ngo ni iyitwa www.xvideos.com.

Bwana Longmore ati “Ba nyiri mudasobwa babe maso, ndetse n’abakoresha telefoni bagendana mobile bitonde kuko ubumara busakazwa buzabangiriza byinshi kandi ntibizapfa kumenyekana mu nzego z’ubugenzuzi ngo zihane ababikora kuko bose babireba bihishe.”

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yewe,uretse no kuba zangiza mudasobwa, zangiza bikabije no mu mutwe,rimwe na rimwe n’ibindi bice by’umubiri bikagirwaho ingaruka.

Please ndasaba abanyarwanda kubirwanya twivuye inyuma, atari kuri internet gusa ahubwo no mu ma Channels(TV) agaragara mu Rwanda.
Murakoze

sSs yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

ndabakunze.cyane.good.byayi.nahejo.

yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

murakoze.nemwe.cyae.suhuriza.konws.ndamukunda.cyane

yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

ndabanenze.cyane.ndimuramerica.ndabakurikuramye. murakoze.nibibicyane

suzana.clarissa.faraja yanditse ku itariki ya: 9-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka