Abanyarwanda barakangurirwa gushyigikira gahunda ya dotAfrica

Abaturage ba Afurika muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko barakangurirwa kwitabira gukoresha imirongo ya internet (domain) iherwa n’akadomo Afrrica (.africa). Iyi domain yerekana imbuga za internet zo muri Afurika ikora nk’izanzwe iherwa na .com, .net, .rw n’izindi.

DotAfrica ni umuryango uyobowe n’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bufatanye n’ikigo ZA Central Registry gishinzwe domain ya Afurika y’amajyepfo akaba ari nacyo cyemerewe gucunga domain ya dotAfrica (.africa).

Ishyirwaho n’ikoreshwa rya dotAfrica rizazamura ubukungu bw’ibihugu by’Afurika ahanini kuko amafaranga atangwa mu kugura domain zisanzwe nka .com yigira mu ibihugu byo hanze ya Afurika; nk’uko Octavia Kumalo ushinzwe kwamamaza muri ZA Central Registry yabitangarije umunyamakuru wa Kigali Today.

Kubera ko ZA Central Registry ari ikigo kidaharanira inyungu, amafaranga kizajya gikura muri dotAfrica kizajya kiyashora mu bikorwa byo kwandika poroguramu Nyafurika za Interineti; nk’uko Kumalo yakomeje abisobanura mu nama y’umushyikirano ku ikoreshwa rya Interineti mu burasirazuba bw’Afurika yabaye tariki 17-18/07/2012 i Nairobi muri Kenya.

Octavia Kumao ushinzwe kwamamaza n'ubucuruzi muri ZA Central Registry na dotAfrica.
Octavia Kumao ushinzwe kwamamaza n’ubucuruzi muri ZA Central Registry na dotAfrica.

Umukangurambaga wa dotAfrica, Koffi Fabrice Djossou, yavuze ko sosiyete ndetse na Leta z’Afurika zizarushaho kugaragara kuri Interineti mu igihe zizaba zikoresha dotAfrica bityo iyamamaza n’isakaza bumenyi bwa Afurika ryiyongere.

Geoffrey Kayonga umuyobozi w’ikigo gishinzwe domain y’u Rwanda (.rw), avuga ko ari ngombwa ko Afurika itangira kugira uruhare mu icunga n’imiyoborere y’ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’isakazabumenyi ryayo kuko iyo bidakozwe abantu bo ku yindi migabane y’isi babikora uko bishakiye.

Nyuma yishirwaho rya dotAfrica, amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 20 yishyurwa mu guhabwa domain imwe azajya yakirwa na ZA Central Registry hanyuma iyashyire mu bikorwa byo guteza imbere ikoranabuhanga mu itangazamakuru n’isakazabumenyi.

DotAfrica izateza imihindukire mu myandikire y’imirongo ya interiti ku bigo bishaka kugaragara ko bikorera ku mugabane w’Afurika. Hashobora kuzabaho imirongo nka www.au.africa; www.google.africa; www.kigalitoday.africa n’iyindi.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka