Kurikira ikiganiro ‘Ed-Tech Monday’ umenye byinshi ku mutekano w’umunyeshuri wifashisha ikoranabuhanga

Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye.

Igice cy’ikiganiro cya Ed-Tech cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022 kiribanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umutekano w’umunyeshuri mu Burezi bwifashisha Ikoranabuhanga”.

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi cyangwa se E-learning muri Afurika rikomeje kwiyongera. Raporo zerekana ko isoko ry’ikoranabuhanga mu burezi ku mugabane wa Afurika riteganyijwe kwiyongera ku kigero cya 11.2% mu 2022-2027. Iri terambere ryatewe n’ikwirakwizwa rya telefone zigendanwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga (Electronics devices) mu Karere, hamwe n’ikwirakwizwa ry’ikoranabuhanga rigezweho rya ‘digital’ mu rwego rw’uburezi.

Uku kwiyongera kw’ikoranabuhanga mu burezi, ababyeyi, abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri babigizeho impungenge ku bibazo byaterwa na murandasi (Internet), ku banyeshuri kuko bagenda barushaho gukoresha ikoranabuhanga mu myigire.

Izo mpungenge zigirwa n’ababyeyi zirimo kuba abana bakwibasirwa n’abakoresha ikoranabuhanga, ibishuko, abajura bashobora kwiba imyirondoro, ibiganiro bidakwiye binyuzwa kuri internet, icuruzwa ry’abantu rishingiye ku gitsina no kwinjiza abantu mu mitwe y’iterabwoba bikomeje kwiyongera.

Byongeye kandi, abanyeshuri bakiri bato, biragoye ko bashobora gutekereza ku ngaruka z’ibyo bashoroba gukora, bishobora gutuma batanga amakuru menshi yerekeranye n’imyirondoro yabo.

Mu gushaka igisubizo, hakenewe gusobanukirwa neza ingaruka ndetse n’ibiteye impungenge ku banyeshuri biga bifashisha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kumenya ibyo bibazo n’uburyo bwo kubirwanya.

Ibi birasaba ko hashyirwaho amategeko n’imyitwarire bihabwa abarimu kugira ngo bifashe abanyeshuri kubungabunga umutekano n’amakuru yabo; ingamba mu gutunganya ibyumba by’ishuri byigishirizwamo ikoranabuhanga mu kurinda umutekano ku bikorwa bishobora gukorwa n’abanyeshuri mu gihe biga; n’uruhare rw’ababyeyi n’abarezi mu kurinda abana babo uburyo buboneye bwo kwigira kuri interineti.

Abatumirwa bungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko iganirwaho barimo Ghislaine Kayigi, Umuyobozi mukuru ushinzwe amabwiriza ngenderwaho mu by’ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga (NCSA), Yves Himbaza, washinze akaba n’Umuyobozi w’ibikorwa n’ikoranabuhanga mu kigo TWIS Ltd na Nicole Igiraneza, ushinzwe guhugura abazavamo abakora indimi za mudasobwa muri kLab Rwanda.

Icyo kiganiro kiratambuka ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today.

Abayobozi, ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi mu bigo by’amashuri murararitswe gukurikira icyo kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, aho musobanukirwa byinshi ndetse mugatanga n’ibitekerezo ku ngingo iganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka