Akarere ka Nyamagabe karanenga urubyiruko rudashishikariye ikoranabuhanga
Abakozi b’Akarere ka Nyamagabe bashinzwe kwegereza abaturage serivisi z’ikoranabuhanga no kuribigisha baravuga ko baterwa impungege n’urubyiruko rutitabira ikoranabuhanga rwegerejwe.
Inzu y’ikoranabuhanga izwi nka ‘Telecentre’ iherereye mu Murenge wa Kaduha, yafashije bamwe mu baturage, abakozi ba Leta n’abikorera, kubona serivisi z’ikoranabuhanga no kuryiga.
Cyakora ngo haracyari ikibazo cy’uko urubyiruko rwaho rudashishikarira kubyitabira, mu gihe ngo ahandi, usanga urubyiruko ari rwo ruba ku isonga mu kwiga no gukoresha ikoranabuhanga.
Dukuzumukiza Charles, Umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe kugeza Serivisi z’Ikoranabuhanga ku Baturage, avuga ko urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rushishikarizwa kwiga ikoranabuhanga ku buntu ariko ntirubyitabire nyamara abiga bishyuye bakabishishikarira.
Yagize ati “Sinzi niba ari ukubisuzugura. Hari abigira ubuntu, nk’intore, nigeze kubibashishikariza ariko mu ntore zose ugasanga haje nka batanu gusa. Iyo mbonye umuntu yicaye ku mashini nkabona nta kigenda musaba gushaka bagenzi be ngo mbigishe ariko ntibaze.”
Nubwo hari abatitabira serivisi z’ikoranabuhanga, abakora mu nzego z’ibanze ryabafashije kunoza akazi kabo nk’uko byemezwa n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamiyaga, Mujawamariya Chantal.
Agira ati “Mbere twakoraga raporo n’intoki ariko ubu twandika raporo n’imashini. Iyi telecentre yaradufashije, n’abaturage bigatuma tubaha serivisi zijyanye n’igihe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko binyuze mu nzego z’urubyiruko, bagiye gushishikariza urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga.
Yagize ati “Komisiyo y’urubyiruko n’inzego z’ibanze zibishinzwe by’umwihariko, zizafasha urwo rubyiruko kuko serivisi zose zikenerwa ubu zifashisha ikoranabuhanga nk’Irembo kandi buri muturage wese akwiye kubimenya. Ni yo mpamvu dukwiye kubishyiramo imbaraga.”
Muri aka karere, hamaze kubakwa Telecentre mu mirenge itandatu ya Gasaka, Cyanika, Musebeya, Mushubi, Kamegeri na Kaduha. Hakaba hasigaye indi mirenge 11 y’aka karere zitarageramo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|