Leta igiye kongerera abaturage ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga

Leta y’u Rwanda igiye gutangira gahunda yo kongerera abaturage ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga, nyuma y’uko umubare w’abatunze telefoni zifata interineti uzamutse bakagera kuri 30%.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko abenshi mu batunze izi telefoni usanga nta bumenyi bafite bwo gukoresha interineti n’ubwo bwose begerejwe ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga nka 3G na 4G ITE.

Agira ati “Hari n’abantu batunze ibikoresho (Devices) batarabasha kubibyaza umusaruro, bigaragara y’uko ari ikibazo cy’ubumenyi ntabwo bikiri ikibazo cy’amikoro. Muri ubwo bumenyi niho tugiye gushyira imbaraga kugira ngo tuzamure umubare w’abanyarwanda bakoresha interineti”.

Minisitiri Nsengimana avuga ko Leta igiye kongera ingufu mu kwigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana avuga ko Leta igiye kongera ingufu mu kwigisha abaturage gukoresha ikoranabuhanga.

Yatangaje ko uko abantu bakoresha ikoranabuhanga ari benshi ari ho akamaro karyo gatangira kugaragarira, binyuze mu dushya no guhanga imirimo bikoreshwa naryo. Uburezi, ubuhinzi, ubukungu n’imiyoborere bikaba biri mu byungukira mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ku wa gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2015, u Rwanda rwakiriye inama yiswe Africa Broadband and Universal Service Funds (USF) yiga ku buryo udushya mu ikoranabuhanga twafasha ibihugu by’Afurika mu iterambere.

Ralph Corey, uhagarariye sosiyete ya Intel, sosiyete yafatanyije na leta y’u Rwanda gutegura iyi nama, yatangaje ko ibindi bihugu byakwigira ku ntera u Rwanda rugezeho mu gushyira ikoranabuhanga mu bikorwa.

Abitabiriye inama yiswe Africa Broadband and Universal Service Funds iri kubera mu Rwanda.
Abitabiriye inama yiswe Africa Broadband and Universal Service Funds iri kubera mu Rwanda.

Ati “U Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu burezi no gukoresha abakozi bafite ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse no kwihangira imirimo. Ako ni akazi keza kandi kagomba gukomeza”.

Iyi nama y’iminsi itatu ihuriwemo n’abayobozi batandukanye bo muri guverinoma, abashinzwe gushyiraho politiki za leta mu gihugu, abakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abaturage bakwigishwa hashyizweho umukozi ubigisha ikoranabuhanga nibura iminsi 30 buri kagali ko mu RWANDA

KZMYAMURIRO yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

nimushyire umwarimu cyangwa umutekinisiye1 kuri buri kagali mugihe cy’ukwezi yigisha ikoranabuhanga kuri telephone

KZMYAMURIRO yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka