Karongi: Umushinga wa Gaz Methane (KivuWatt) wiyongeje amezi atandatu

Byari biteganyijwe ko umushinga wa KivuWatt wo kuvoma gaz methane mu Kivu mu karere ka Karongi wari gutangira gutanga umusaruro muri Kamena 2013, ariko umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ibikorwaremezo James Kamanzi aratangaza ko hagikenewe andi mezi atandatu.

Nyuma y’uruzinduko rw’isaha imwe Minisitiri w’ibikorwaremezo, Prof. Lwakabamba Silas, yagiriye mu karere ka Karongi tariki 21/05/2013 yatangaje ko hari icyizere ko noneho uwo mushinga ushobora kuzatangira kubyazwa umusaruro mu Kuboza 2013.

Ibi kandi byemejwe n’umunyamabanga uhoraho muri MININFRA, Kamanzi James, nawe wari muri urwo ruzinduko bari baherekejwemo na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Kabahizi Celestin n’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard.

Minisitiri w'ibikorwaremezo, Lwakabamba Silas hamwe n'intumwa bari kumwe arimo kureba aho umushinga wa Kivu Watt urimo kubaka ibyuma bizavoma gaz biyivana mu Kivu.
Minisitiri w’ibikorwaremezo, Lwakabamba Silas hamwe n’intumwa bari kumwe arimo kureba aho umushinga wa Kivu Watt urimo kubaka ibyuma bizavoma gaz biyivana mu Kivu.

Kamanzi James yasobanuye impamvu umushinga wa Kivu Watt utaratangira gutanga umusaruro:

« umushoramari yasobanuye ko babanje kugira ibibazo by’amafaranga bituma badatangirira igihe ikindi kandi bagize n’ikibazo n’uwo bari baragiranye amasezerano y’imirimo yo kubaka imashini zo kuvoma gaz (extraction badge), biba ngombwa ko basesa amazerano.

Byatumye rero bashaka undi umusimbura akazasubira mu mirimo yakozwe nabi yatumye habaho gutinda. Batubwiye ko bishobora kumara andi mezi atandatu ni ukuvuga kugeza mu kwezi kwa cumi n’abili ».

Igishushanyo kerekana uko umushinga uzaba umeze numara kuzura.
Igishushanyo kerekana uko umushinga uzaba umeze numara kuzura.

Sosiyete yitwa CIVICON yo muri Kenya ni yo yari yaragiranye amasezerano na Kivu Watt, ariko hashize hafi amezi abili iyo sosiyete ihambiriye utwayo kubera kutubahiriza amasezerano. Sosiyete yitwa KOCH Engineering yo muri Portugal ni yo yatsindiye isoko ryo kuza gukomeza imirimo.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, asanga ruriya ruzinduko ari ingirakamaro cyane kuko rwahaye isura nyayo Minisitiri Lwakabamba n’intumwa zari zimuherekeje ku mpamvu nyazo zatumye umushinga udindira.

Uruzinduko rw’intumwa za MININFRA rwari mu rwego rwo gusura ibikorwa bitandukanye birimo ibibyazwa ingufu z’amashanyarazi n’ibizazibyazwa mu minsi iri imbere harimo nyine umushinga wa Gaz Methane.

Intumwa za MININFRA zaje muri Karongi ziri muri rutemikirere (hélicoptère).
Intumwa za MININFRA zaje muri Karongi ziri muri rutemikirere (hélicoptère).

Baje muri Karongi bavuye mu karere ka Rusizi, aho bageze bavuye gusura uruzi rwa Nyabarongo. Izo ngendo zose bazikoze bari muri rutemikirere (hélicoptère) y’Ingabo z’u Rwanda yabazanye ibageza ku kubuga cy’umupira cya KHI ishami rya Nyamishaba.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi Mukarere Karutsiro, Umurenge Wa Mushubati.Ndumwe Mubaturage Bagezweho N’ Ingaruka Y’ Uwo Mushinga Kivu Watt. Twabaruriwe Amazu Yategurwagamo Ubucuruzi, Duhagarikwa Gukomeza Kuyakoreramo Finisage (isukura), Aho Twari Tugereje Twari Twarakoresheje Inguzanyo (cred). Twabazaga Niba Mwatuvuganira Mukatubariza Abanshinzwe Uwo Munshinga Ko Natwe Bizarangirana N"uyu Mwaka Twishyuwe . Ibyacu Bidatejwe Cyamunara.

Nkurunziza Gerrard Djabir yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka