Gatsibo: Icyo ubuyobozi buvuga ku warokotse Jenoside wishwe anizwe

Mu ijoro ryo ku itariki ya 27 Mata 2024, abagizi ba nabi bishe banize umukecuru w’imyaka 64 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, witwa Kantarama Immaculée, wari utuye mu Mudugudu wa Kumunini, Akagari ka Gakoni, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo.

Umukecuru Nyiramyandagaro Perpetue w’imyaka 82 y’amavuko akaba yari inshuti ya nyakwigendera, avuga ko mu gitondo ku cyumweru yabyutse amushyiriye ibishishwa agaburira ihene ze, ariko nyuma yo kumuhamagara inshuro nyinshi atitaba, yigira inama yo gusunika urugi, ageze mu cyumba cy’uruganiriro asanga abicanyi ari ho bamutsinze.

Uyu mukecuru uvuga ko yatunguwe n’ibyabaye kuko bari birirwanye mu murima wa nyakwigendera yaje kumuha umubyizi, ni na we wahuruje abaturanyi.

Yagize ati “Nasanganiwe n’umurambo we uri hafi n’umuryango, ndiruka mpamagara umuturanyi we azana n’umugore we ariko mbwiye umugabo ngo amfashe tumukure mu nzira aransubiza ngo kumukoraho ni ikizira. Abantu benshi bahise baza, bahamagara abayobozi baraza.”

Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu mugoroba wo kwibuka nyakwigendera
Abayobozi bifatanyije n’abaturage mu mugoroba wo kwibuka nyakwigendera

Nyamara nubwo Kantarama yishwe urupfu rubi, ngo yabaniraga neza buri wese guhera ku mukuru, harimo abo yahaye imbabazi ku byaha bya Jenoside bamukoreye, kugera ku bana bato kuko ngo ntawe atasangiraga na we icyo bamusanganye.

Uwambayinzobe Providence avuga ko nk’uko batojwe kubabarira, nyakwigendera na we yabikoze ndetse aturana n’abo yahaye imbabazi kandi abagaragariza urukundo hejuru ya byose akaba yari umukirisitu ukomeye wizeraga Imana.

Ati “Yari umubyeyi ukunda Imana w’umukirisitu wabanaga neza na buri wese uhereye ku mukuru kugeza ku mutoya. Twatojwe kubabarira no kubana mu bumwe n’ubwiyunge. Yari atuye ahantu yakorewe Jenoside gusa mu bo yahaye imbabazi hari abatamubaniraga neza.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kumunini, Mutesi Anastasie, avuga ko nubwo nyakwigendera yabaniraga neza buri wese ariko hari abantu bajyaga bamukorera ibikorwa by’itoteza aho bajyaga bica amatungo ye ndetse ngo hari n’iryo bashyizeho umusaraba, kurandurirwa imyaka no kuyonesha akabyereka ubuyobozi ariko nanone ngo akarenzaho ijambo ryo kubabarira uwabikoze nubwo yabaga atamubonye.

Uretse n’ibi ariko ngo hari hashize umwaka hari uwamuteguje ko azamugirira nabi nyuma yo kumufata yamwibye nubwo yari yamuhaye imbabazi.

Agira ati “Hari igihe yabaga adahari bakamwicira amatungo akabivuga ariko ati ubwo ni sekibi uba waje reka tubyereke Yezu, kumwoneshereza cyangwa umuntu akamugira mu murima akamwangiriza, bakamwiba uwabikoze ugasanga amurwaye inzika ndetse hari n’uwamubwiye ko azamukorera ikintu kizamubabaza.”

Bayingana Aimable uhagarariye umuryango wa nyakwigendera, mu mugoroba wo kumwibuka, yavuze ko bigayitse cyane kuba amatungo abana ntiyicane, ariko byagera ku bantu bafite ubwenge bakaba ari bo babikora.

Bayingana avuga ko abantu bakwiye kwirinda umuvumo w'ubwicanyi
Bayingana avuga ko abantu bakwiye kwirinda umuvumo w’ubwicanyi

Yasabye abantu kwirinda ubugome bakabana neza kuko ari byo byafasha umuryango nyarwanda.

Ati “Mutekereze ukuntu uyu muvumo abantu bawikuraho, ese uyu musozi wa Gakoni wuzuyeho ibivume, si izina ryiza kuri uyu musozi kandi si n’ubwa mbere. Iyo mivumo rero mwikururira namwe izabageraho, niba hari uwibaza ngo ntazwi, Imana iramureba. Ntabwo wakwica umuntu ngo birangirire aho nubwo waba uzi ko wihishe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko muri rusange kurinda umutekano w’abaturage ari ihame ku nzego zose ariko nanone ngo hari umwihariko ku bakecuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, incike za Jenoside n’abandi ku buryo bakorana na IBUKA kugira ngo babone abo babana na bo mu miryango.

Kuri nyakwigendera na we ngo yabanaga n’umwuzukuru ariko mu gihe umwuzukuru yari yagiye gusura iwabo akaba aribwo abicanyi bitwikiriye ijoro mu mvura, bahitana ubuzima bwe.

Gasana Richard uyobora Akarere ka Gatsibo asaba abaturage kubana mu mahoro no mu bwumvikane, bakirinda ibikorwa by’ubwicanyi kuko kwica nta shema ribirimo ahubwo ari icyaha kigayitse, kandi ko ugihamijwe n’inkiko ahabwa igihano kiremereye.

Iyi ni yo nzu nyakwigendera yabagamo
Iyi ni yo nzu nyakwigendera yabagamo

Yagize ati “Ni igikorwa kigayitse ku bagikoze n’abatekereza ko cyabahesha ishema nta shema ririmo, ariko ikindi twibutsa Abanyarwanda ni uko kwica ari icyaha cy’indengakamere ugihamijwe ahanwa bikomeye. Twahisemo kubana neza mu mahoro, ibintu byo kwica babireke.”

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscene, avuga ko nubwo abagifite ingengabitekerezo batigaragaza mu ruhame ariko ihari kuko hari amagambo bajya bumva ndetse bakabona n’ibikorwa biyigize. Abantu batandatu ni bo bafunzwe bakekwaho uruhare mu kwica nyakwigendera kandi iperereza rikaba rikomeje.

Abaturage bababajwe cyane n'uburyo mugenzi wabo yishwe
Abaturage bababajwe cyane n’uburyo mugenzi wabo yishwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko hari kumvikana imfu nyinshi ntinya cyane ko zaba zose zifitanye isano n’ingengabitekezo mbi ya Genocide > my advice, ubifatiwemo ajye yicwa

Ben yanditse ku itariki ya: 4-05-2024  →  Musubize

Interahamwe ziracyahari, Leta nikaze amategeko aho bishoboka banabarase bo kabura ubugingo. Ubu se nk’uyu mubyeyi bamujijishje iki koko

Rubanda yanditse ku itariki ya: 1-05-2024  →  Musubize

Imana imwakire! Ahaaa ngabo abigushwa ba Rucyahana sha! Muragakizwa ntakindi navuga

Kwihangana pacifique yanditse ku itariki ya: 2-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka