Gushyira imiti mu maso utandikiwe na muganga bishobora gutera ubuhumyi

Inzobere mu kuvura amaso zivuga ko abantu bashyira imiti mu maso batandikiwe na muganga baba biyongerera ibyago byo guhuma.

Umuyobozi wa Serivisi ivura amaso mu bitaro bya Kabgayi, Dr. Tuyisabe Theophile, avuga ko gushyira umuti mu maso utandikiwe na muganga bigira ingaruka kuwayikoresheje zirimo no kuba yamutera ubundi burwayi ndetse ugasanga byamukurururira ubuhumyi.

Ati “ Icya mbere cyo ntabwo aba azi icyo yivura icya kabiri ntaba azi ingano y’umuti ashyiramo ndetse ntaba azi igihe azawukoresha ni byiza ko umuntu akoresha umuti yandikiwe na muganga”.
Dr Tuyisabe atanga urugero rw’umuti ushobora gushyira mu maso ukayangiza kuko uri kuwukoresha aba atazi ingaruka zawo.

Ati“Umuti nka Maxedrol, Frucon n’indi miti yose yagenewe gushyirwa mu maso iravura ariko si byiza ko umuntu yayikoresha atayandikiwe na muganga”.

Dr Tuyisabe avuga ko imiti myinshi ishyirwa mu maso igira ingaruka iyo ikoreshejwe igihe kirekire zo gutuma umuvuduko w’amazi y’ijisho wiyongera bikab byatera umuntu kutareba neza.

Ati“Ujya ubona abantu bashyira mu maso umuti wa Visine bashaka ko amaso yabo aba umweru burya baba barimo bangiza ijisho kuko gutukura kw’amaso bituruka ku mikorere y’imitsi irimo amaraso bigatuma ubireba abona bisa n’umutuku iyo rero ushyizemo uyu muti ugabanya ingano y’amaraso yarimo atembera mu jisho amaraso yarimo yinjira muri iryo jisho akaba make kuri urwo ruhande bigatuma ubona iryo jisho ryabaye umweru”.

Uko aya maraso agenda aba make mu jisho bishobora guteza ibibazo by’uko ibice bigize ijisho bishobora kwangirika kuko amaraso aba atahagera neza.

Dr Tuyisabe atanga inama ku bantu bose ko bakwiye kwirinda gufata umuti uwo ariwe wose batandikiwe na muganga n’ubwo waba utari uwa amaso.

Uburyo bwo kubungabunga amaso Dr Tuyisabe avuga ko ku myaka 35 umuntu aba agomba kwisuzumisha amaso, igihe yumva amaso atameze neza akajya kwa muganga ndetse akirinda gushyiramo imiti batamwandikire no akarya n’indyo yuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka