Yakoze imbabura isharija telefoni ikanacana itara ry’amashyanyarazi

Tumutuyimana Deogratias, umaze igihe atangije ikompanyi yise “Cana rimwe Style Stove Ltd” yatangiye ikora imbabura, avuga ko zijyanye n’icyerekezo bitewe n’uko zikoresha ikara rimwe zigahisha ibyo kurya.

Iyi mbabura ikoranye umurasire iyo bayitetseho iba ishobora no kwinjiza umuriro muri telefoni
Iyi mbabura ikoranye umurasire iyo bayitetseho iba ishobora no kwinjiza umuriro muri telefoni

Ni imbabura yatekereje gukora mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, akemeza ko umuntu ashyiraho ikara rimwe rifite ingano y’igipfunsi, rikaba ryahisha ibyo kurya.

Ifite igice kirimo akamoteri gatanga umuyaga uhuha munsi y’ahajya iryo kara, ku buryo bitagombera kuyihungiza nk’uko bigenda ku zindi mbabura.

Ako gace ka moteri ni cyo gihangano Tumutuyimana yakoze, kugira ngo gakore kakaba gacomekwa ku mashanyarazi hifashishijwe umugozi ushyira umuriro muri telefoni.

Agira ati “Gasaba umuriro ungana volute (volts) eshanu nibura kugira ngo umuriro ugahagurutse gakore. Iyo ugashyizeho batiri ya telefoni cyangwa akuma kabika umuriro gashyira umuriro muri telefoni kitwa (Powe bank) iragakoresha”.

Tumutuyimana yageze aho atekereza gukora imbabura ye mu buryo bwatanga ibisubizo ku bibazo bicyugarije bamwe mu Banyarwanda, by’umwihariko abatuye mu bice bitarageramo amashanyarazi.

Ageze ku rwego rwo rwo kuba iyo mbabura yayikorana umurasire w’izuba na batiri, ikaba yakora bitabaye ngombwa kuyicomeka ku mashanyarazi, kandi iyo mbabura ubwayo ikaba yakwifashishwa mu gushyira umuriro muri telefoni no gucana itara ry’amashanyarazi. Gusa ngo aracyafite imbogamizi y’amikoro make atuma atabigeraho.

Imbabura Tumutuyimana akora zicomekwa ku mashanyarazi nyuma yo kubura ubushobozi bwo gukora izikoranye umurasire
Imbabura Tumutuyimana akora zicomekwa ku mashanyarazi nyuma yo kubura ubushobozi bwo gukora izikoranye umurasire

Agira ati “Mbonye ubushobozi natangira gukora izo zikoranye n’akarasire gatoya ka volts 12, kakajya gashyira umuriro muri batiri ikoranye n’imbabura noneho batiri na yo ikaba yashyira umuriro muri telefoni ku muntu uri mu cyaro (utaragerwaho n’amashanyarazi) ndetse no kumucanira itara, kuko hari amatara akoresha umuriro wa volts eshanu, 12...”.

Tumutuyimana yamaze gukora imbabura z’igerageza zishobora gushyira umuriro muri telefoni no gucana itara rimwe.

Mujawamariya Jacqueline wo mu karere ka Rubavu waguze imwe muri zo yemeza ko ikora neza ku buryo anayicomekaho telefoni ikajyamo umuriro.

Agira ati “Narayikoresheje igihe kinini kandi ikora neza. Niba uguze imbabura isanzwe ugacana umufuka w’amakara ibyumweru bibiri, yo iyo uyikoresheje uwo mufuka uba ushobora kumara amezi atatu. Ikindi ni uko ikoranye n’umurasire ku buryo nyisharijaho telefoni nshyira umuriro muri telefoni”.

Kugeza ubu imbabura zishobora gushyira umuriro muri telefoni no gucana itara ry’amashanyarazi Tumutuyimana yabaye aretse kuzikora, kuko zimusaba gukoresha ibikoresho adafitiye ubushobozi.

Izo yakoze aguze ibikoresho mu Rwanda ngo imbabura yuzuraga imutwaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 22, akavuga ko abonye uburyo bwo gutumiza ibyo bikoresho hanze bikamugeraho bidahenze n’igiciro cy’imbabura kitajya hejuru y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 16.

Umushinga wo gukora izo mbabura yawutangiye ari umwe akiva ku ntebe y’ishuri, kuri ubu akaba yishimira ko watangiye gutanga akazi no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Kugeza ubu akoresha abakozi umunani akaba yarabigezeho muri gahunda y’intego afite “guhanga umurimo no gutanga akazi, ndetse no gufatanya na Leta muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije, kuko uko batema amashyamba ari ko bikurura ubutayu”.

Uyu musore yatangiye no kwikorera amakara akora yifashishije ibishishwa n’ibisigazwa by’ibindi bintu atwika akongeramo igitaka cy’igishonyi, ku buryo bivamo amakara yemeza ko ari meza, ariko na yo ngo ntarayageza ku isoko kubera ikibazo cy’amikoro make.

Iyi mbabura ntikenera guhungizwa nk'uko bigenda ku zindi mbabura
Iyi mbabura ntikenera guhungizwa nk’uko bigenda ku zindi mbabura

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifite mu nshingano ibyo guhanga imirimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Domina Hakuzimana ushinzwe guteza imbere guhanga imirimo muri iyo Minisiteri, avuga ko hari amahirwe mu kigega BDF gitera inkunga imishinga mito n’iciriritse yafasha Tumutuyimana kugera ku nzozi ze.

Agira ati “Hari amafaranga Leta iteganya yo gufasha abo ba rwiyemezamirimo anyuzwa muri MINICOM binyuze muri gahunda yo guteza imbere guhanga umurimo.

Rwiyemezamirimo nk’uriya ufite umushinga urimo agashya bigaragara ko wagirira akamaro n’abandi Banyarwanda, iyo adashoboye kwibonera ingwate ngo asabe inguzanyo muri banki Leta imuha ingwate binyuze muri BDF akishingirwa kugeza kuri 75%”.

Imbabura Tumutuyimana akora kuri ubu ziri mu byiciro bibiri nyuma yo kubura ubushobozi bwo gukora izishobora gushyira umuriro muri telefoni no gucana itara.

Zo zikora zicometswe ku mashanyarazi cyangwa hifashishijwe umuriro uva muri power bank, imbabura ikozwe mu cyuma n’ibumba ikagura ibihumbi umunani, mu gihe ikoze mu cyuma gusa igura ibihumbi 14 by’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Deo turamushyigikiye knd turi abahamya bibikorwa byiwe kuko natwe twabikoreshejeho ndetse nabayejo umukoziwe rero Deo Ni umushakashatsi

irakiza paccy yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Murakoze cyane ahubwo ni muturangire aho tuzibona kuko zirakenewe cyane imbabura nkiyo ningirakamaro cyane mu gihugu cyacu. Ariko leta ni mufashe ndetse imushakire n’isoko hanze

BAGANINEZA Laurent yanditse ku itariki ya: 13-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka