Wari uzi ko inzovu ishobora guhaka imyaka ibiri?

Nubwo umuntu ari cyo kiremwa kirusha ubwenge ibindi, kikaba kibiyobora kikabiha n’umurongo, zimwe mu nyamaswa nazo zigira ibyo zirusha umuntu nko kuba nta nyamaswa yagambirira kwica ngenzi zayo ngo izimare nk’uko mu Rwanda byagenze mu 1994, kuba nta nyamaswa yarutisha indi bidahuje imimerere ngenzi yayo, n’ibindi.

Uretse ibyo kandi bituruka mu mitekerereze, zimwe mu nyamaswa zifite bimwe mu bintu zirusha umuntu. Nk’inyamaswa hafi ya zose zirusha umuntu kwiruka cyane, no guhumurirwa cyane. Inyamaswa nk’imbogo zipima ibiro byinshi kurusha umuntu, ingagi ikarusha imbaraga umuntu inshuro zirenga icumi n’ibindi.

Ikindi kandi zimwe mu nyamaswa zirusha umuntu ni umwanya zimara zirema ikindi kiremwa mu nda yazo. Mu gihe umuntu amara amezi icyenda, Inzovu zimara imyaka ibiri. Kigali Today yaguteguriye urutonde rw’ inyamaswa 10 za mbere zihaka igihe kirekire kurusha izindi.

1. Inzovu imara amezi hagati ya 18 – 22 ihaka

Inzovu Mutware ni yo nzovu yari ikuze kurusha izindi mu Rwanda. Yapfuye umwaka ushize
Inzovu Mutware ni yo nzovu yari ikuze kurusha izindi mu Rwanda. Yapfuye umwaka ushize

Inzovu ni yo nyamaswa ifite agahigo ko kuba ihaka igihe kirekire, inzovu zo muri Afurika zihaka amezi 22, mu gihe inzovu zo muri Aziya zihaka amezi 18. Inzovu ibyara umwana umwe gusa, kandi umwana w’inzovu avukana ibiro biri hagati ya 90 na 115. Inzovu itangira kwimywa ifite hagati y’imyaka 8 na 13. Gusa irangiza gukura igejeje ku myaka 20. Inzovu ni inyamaswa zikundana ku buryo iyo umwana yavutse atitabwaho na nyina gusa, ahubwo inzovu zose zigize ishyo zimwitaho zikamubungabunga.

2. Ibifi binini biba mu Nyanja byitwa “Dolphins” bihaka amezi hagati 15 na 18

Ibifi binini byitwa “Dolphins”, bizwiho kuba bigira ubwenge butangaje. Ariko hari abatazi ko izi nyamabere zibera mu Nyanja ari zimwe mu nyamaswa zimara igihe kinini zihaka, kuko bitewe n’ubwoko bwazo butandukanye hari izibyarira amezi 15 n’izibyarira amezi 18. Ikindi kandi “dolphins” ibyara umwana umwe gusa.

3. Inyamabere ziba mu Nyanja zitwa “Whales” zibyarira amezi hagati ya 12 na 16

“Whales” ziri mu nyamaswa nini ziba ku isi, zikaba no mu nyamaswa za mbere zimara igihe kinini zihaka. Bitewe n’ubwoko zibarirwamo, hari izibyarira amezi 12, izindi zikabyarira amezi 14, hakaba n’izibyarira amezi 16. Whale ibyara umwana umwe, ntishobora kubyara abana barenze umwe icyarimwe.

4. Inkura “Rhino” imara amezi hagati ya 15 na 16

Inkura ni inyamaswa zizwiho kugira amahembe atangaje. Zikaba ziri mu bwoko butanu. Izo nyamaswa na zo zibarirwa mu nyamabere zihaka amezi hagati ya 15 na 16, uretse izitwa “white rhinos”(inkura z’umweru), ni zo zishobora kurenza amazi 16 zihaka .

Inkura ibyara umwana umwe, kandi avukana ibiro biri hagati ya 40 na 65. Inkura ni inyamaswa irinda umwana wayo cyane kandi ishobora kumwitaho kugeza agize imyaka 3.

5. Inyamaswa z’inyamabere ziba mu Nyanja zitwa “Walrus” zihaka amezi hagati ya 15 na 16

Izo nyamaswa zirangwa n’amenyo abiri maremare cyane, zizwiho kuba zimara igihe kinini zihaka, amezi ari hagati ya 15 na 16.Walrus ibyara umwana umwe, ariko hari n’igihe ibyara impanga. Umwana wayo avuka azi koga, kandi apima ibiro hagati ya 45 na 75.Umwana wavutse yitabwaho na nyina akamurinda kugeza agize imyaka 3.

6. Ingamiya “Camel”, ihaka amezi hagati ya 13 na 15

Ingamiya ni inyamaswa zizwiho kuba zimenyera ahantu zashyizwe ku buryo butangaje.Gusa zigomba no kumenyekana ku kuba ziri mu nyamaswa zimara igihe kinini zihaka, kuko zimara nk’uko ziri mu bwoko bubiri gusa ku isi, izo mu bwoko bwa “Bactrian” zimara amezi 13 zihaka, mu gihe izo mu bwoko bwa “dromedary” zo zihaka amezi 15.Ubusanzwe ingamiya ibyara umwana umwe, ariko ishobora no kubyara impanga.Umwana w’ingamiya avukana hafi ibiro 40.Umwana w’ingamiya atangira guhaguruka no kugendagenda nyuma y’iminota 30 gusa avutse.

7. Twiga “Giraffe”,imara amezi hagati ya 13 na 15 ihaka

Twiga ni yo nyamaswa ndende ku isi, gusa n’igihe imara ihaka, kijyanye n’indeshyo yayo, kuko ibyarira amezi hagati ya 13 na 15.Twiga ibyara ihagaze kandi umwana ibyaye atangira guhaguruka no kwiruka nyuma y’amasaha make avutse.

8. Indogobe “Donkey” imara amezi hagati ya 11 na 15 ihaka

Indogobe imara amezi hagati ya 11 na 15 ihaka, ibyara umwana umwe, kandi umwana wayo avuka apima ibiro kuva ku 8 kugeza kuri 13.5.Nyuma y’iminota 30 umwana w’indogobe avutse, ashobora gutangira guhaguruka no kugenda.Bavuga ko indogobe ikuze, iyo igize imyaka 2.

9. Inka zo mu Nyanja “Manatee”, imara amezi 12 ihaka

Izo nyamaswa z’inyamabere ziba mu Nyanja, zibyarira amezi 12, “manatee” ibyara umwana umwe, kandi ibyarira mu mazi.”manatee” nkuru iza isohoka mu mazi buri minota 3-5 kugira ihumeke.Iyo yabyaye rero igomba gusohora umwana wayo mu mazi kugira ngo nawe ahumeke.Igitangaje ni uko umwana wa manatee aba ashobora koga nyuma y’isaha imwe avutse.

10. Imparage “Zebra” imara amezi hagati 10 na 12

Hariho ubwoko butatu bw’imparage ku isi, ni ukuvuga “plain zebra”, “mountain zebra” na “grevy’s zebra”.Imparage y’ingore ishobora gutangira kwimywa igize imyaka 3. Bitewe n’ubwoko bwazo, hari imparage zibyarira amezi 10, mu gihe izindi zibyarira amezi 12.Imparage ibyara umwana umwe.Ikindi kandi umwana w’imparage ashobora guhaguruka no kugenda akivuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabakurikira hono mu ngororero

Muzatubwire kunyamanswa yitwa dinozoule

Tuyizere Samuel yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka