Umushinga Green Gicumbi wateye ikawa n’icyayi birwanya isuri n’imyuka ihumanya ikirere
Umushinga w’Ikigega cy’Ibidukikije (FONERWA)ushinzwe kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Muvumba (Green Gicumbi), uvuga ko ikawa n’icyayi bidatanga amadevize gusa.
Mu bikorwa uyu mushinga urimo gukorera mu Karere ka Gicumbi, harimo icyo gutera ikawa n’icyayi nk’ibimera bifite uruhare rukomeye mu gukurura imyuka ihumanya ikirere no kurwanya isuri.
Gaparayi Prosper ushinzwe Ubuhinzi bwihanganira Ikirere muri Green Gicumbi agira ati "Kawa ifite imimaro nk’itatu cyangwa ine, uretse kuzanira inyungu(amafaranga) umuhinzi, ifata imyuka ihumanya ikirere ikayisubiza mu butaka."
Gaparayi akomeza avuga ko ikawa irinda ubutaka gutwarwa n’isuri kandi ikabutwikira, ndetse ibishishwa bitonorwa kuri yo bigafasha abaturage kubona ifumbire.
Abaturage bari bararetse guhinga kawa ku musozi wa Rwangabo uri mu mudugudu wa Kumunini mu Kagari ka Gihuke mu Murenge wa Bwisige w’Akarere ka Gicumbi, bitewe n’uko yatembanwaga n’isuri.
Nyuma yo kuhacukura amaterasi no gushyiramo ifumbire, Umushinga Green Gicumbi wahateye ibiti ibihumbi 100 bya kawa ibasha kwihanganira izuba, indwara n’ibyonnyi, ikaba izatangira gutanga umusaruro nyuma y’imyaka ibiri.
Ibi byatumye abaturage b’i Gihuke barimo Habyarimana Diogene bagarukira icyo gihingwa ngengabukungu, bongera kugikunda.
Habyarimana agira ati " Ndi mu ba mbere bahise bishimira icyo gikorwa (cyo guhinga kawa), natangiye no kubiganirizaho bagenzi banjye kuko nabonaga abantu basaruye kawa batahanye amafaranga, nyamara jyewe ibijumba nta musaruro nkuramo."
Uwingabire Marie Claire we avuga ko kawa yari yarahinze yayiranduye kuko yahindutse umutuku kubera kubura intungabihingwa, ariko iya Green Gicumbi yayakirije yombi kuko ngo abona ifite umwihariko kandi yatewe ahabanje kurindwa isuri.
Umushinga Green Gicumbi urateganya kandi kurwanya isuri no gukurura imyuka ihumanya ikirere hifashishijwe guhinga icyayi ku misozi ihanamiye igishanga cya Murindi, ahagiye guterwa ibiti bigera ku bihumbi 600 ku buso bungana na hegitare 50.
Umuyobozi wa Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko abahinzi b’icyayi bageze igihe cyo gufashwa guhinga ku misozi, kuko ibishanga birimo guterwa n’imyuzure, ubushyuhe bw’isi n’imbeho, bigatuma icyayi cyuma.
Kagenza yagize ati "Mu myaka itarenze 10 ishize, abahinzi mu kabande ka Murindi bamaze gutakaza hegitare zirenga 200 z’icyayi, umushinga rero uje kubigisha kwimurira icyayi i musozi."
Abayobozi ba Green Gicumbi bavuga ko iyo ubushyuhe bw’isi bwiyongereyeho dogre imwe, imyaka imwe n’imwe iri mu bishanga cyangwa mu mibande ihita itangira kubora cyangwa kuma.
Bavuga ko icyayi n’ikawa ari ibihingwa bibangamiwe cyane n’imihindagurikire y’ibihe, ku buryo ngo bikeneye gufatirwa ingamba hakiri kare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|