Umunsi wahariwe isi uzahuzwa n’ibindi bikorwa wizihizwe muri Gicurasi

U Rwanda ruri mu bihugu 192 b yubahiriza umunsi wahariwe kuzirikana ku isi n’ibiyibonekaho uba tariki 22 Mata. Uyu mwaka Leta y’u Rwanda izawuhuza n’ibindi bikorwa wizihizwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu.

Ni ku nshuro ya 43 isi yizihiza umunsi wayo, aho usanga ibihugu byinshi bitegura ibikorwa bikangurira abatuye isi kurushaho kuyirinda.

Mu 1969, ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi (UNESCO) muri Leta ya San Fransisco (USA), habereye inama yagombaga kwemeza itariki y’umunsi w’isi.

Abari muri iyo nama bemeje ko wazajya uba tariki 21 Werurwe, ariko hashize ukwezi, umusenateri w’umunyamerika witwa Gaylord Nelson yatanze igitekerezo cy’uko uwo munsi wajya uba tariki 22 Mata buri mwaka.

Kubera ko Nelson yari ashyigikiye ibikorwa byo kurengera ibidukikije, igitekerezo cye cyakiriwe neza, nyuma y’uko mu 1969 muri America hari hamaze kuba impanuka y’ibitembo bya peterori byasandaye ikuzura mu nyanja.

Ku munsi wahariye isi hakorwa ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Ku munsi wahariye isi hakorwa ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Kuva mu 1970, umunsi wahariwe kuzirikana Isi, wahawe agaciro gakomeye, ku buryo kugeza ubu wizihizwa mu bihugu birenze 192. Intego nyamukuru y’uyu munsi ni ugukangurira abatuye isi kurushaho kwitabira ibikorwa byo kurengera ibidukikije.

Mu bikorwa bitandukanye bikorwa hirya no hino ku isi, harimo gushishikariza za guverinoma n’abaturage gufata umwanya wabo bagafasha inyamanswa, inyoni, udukoko duto tuguruka (insects) ndetse n’abantu ubwabo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Kimwe n’ibindi bihugu byinshi ku isi, u Rwanda narwo rwemera uyu munsi kandi rukawubahiriza, ariko hemejwe ko uzahuzwa n’ibindi bikorwa bigamije kurengera ibidukikije biteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013).

Ushinzwe guhunza ubuyobozi n’abaturage (relations publiques) mu karere ka Karongi, Bikorimana Jean Baptiste yatangarije Kigali Today ko n’akarere ka Karongi kateguye ibikorwa bitandukanye bizakorwa mu ntangiriro za Gicurasi 2013.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka