Umujyi wa Pekin wafunze inganda 100 kubera kwangiza ikirere

Ubuyobozi bw’umujyi wa Pekin, umurwa mukuru w’igihugu cy’Ubushinwa bwafunze by’agateganyo inganda zirenga 100 kubera kohereza ibyuka byinshi mu kirere.

Inganda zafunzwe ni izagaragayeho kongera bidasanzwe ibyuka zihereza mu kirere kuva mu byumweru bibiri bishize. Uretse izo nganda, ngo n’ingendo z’imodoka na gariyamoshi zagabanijweho 30%.

Izo ngamba zifashwe kubera ko ikigereranyo cy’ihumana ry’umwuka ngo kigeze kuri 517 muri uwo mujyi ukurikije ibipimo bikoreshwa, mu gihe OMS ivuga ko iyo iyo mibare iri hejuru ya 300 biba byabaye bibi cyane ku buzima bw’abantu n’ibintu.

Umujyi wa Pekin.
Umujyi wa Pekin.

Muri izi ngamba zafashwe byihutirwa, ngo harimo no guhagarika imodoka ibihumbi 180 muri uwo mujyi ndetse no kugabanya kugura izindi modoka ku bwinshi; nk’uko byatangajwe na Reuters.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka