Umujyi wa Kigali urategura igishushanyombonera cyo kuyobora amazi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burimo gutegura igishushanyombonera cyo kuyoborera amazi y’imvura n’akoreshwa mu bishanga, nyuma y’uko ayo mazi agaragaje kuba yangiza byinshi birimo ibikorwaremezo n’imitungo y’abantu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, atangaza ko amazi ava ku bisenge by’amazu, ku mbuga no mu mihanda afite uruhare runini mu gusenya imihanda no kwangirika kw’imitungo y’abaturage. Atanga urugero ku muhanda wa poids lourds.

Ndayisaba avuga ko mu ngamba zafashwe harimo kubuza abantu gutura cyangwa gukorera mu bishanga, kugirango amazi ava ku misozi azabone aho ayoborerwa.

Agira ati “twateye amazi mu ndiri yayo (mu bishanga), niyo mpamvu twe nk’ubuyobozi tudakwiye kujenjeka na gato. Ese iyo tutagira biriya bishanga bya Nyabugogo na Nyabarongo bibika amazi uribwira ko tuba twambuka Nyabarongo dute, ko amazi aba yararenze ikiraro?”.

Abaturage basibura ibitaka byuzuye ku biro by'akagari ka Rugenge.
Abaturage basibura ibitaka byuzuye ku biro by’akagari ka Rugenge.

Muri iki gihe hamaze kubakwa imihanda n’amazu menshi adafite ahayoborerwa amazi abivaho, ku buryo hari abaturage binubira ko ayo mazi abasenyera.

Nk’urugero mu Kiyovu cy’abakene abaturage barinubira ko kutayobora amazi ava mu mihanda mishya byabasenyeye amazu arenga 13, igitaka cyuzura mu biro by’akagari ka Rugenge ndetse ngo n’imiyoboro ijyana amazi irafungana.

Igishushanyombonera kiyobora amazi ni icya gatatu nyuma y’ibindi bibiri, icy’imiturire n’icyo gutwara abantu byamaze gutunganywa; nk’uko Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutegura icyumweru cy’ibidukikije cyatangiye tariki 26/05/2012.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka