Ubusitani bita “Mutsindashyaka” buri gucika Iburasirazuba
Ibiti n’indabyo bisasiwe n’ibyatsi bya pasiparumu byaratewe ku mihanda yose yo mu Ntara y’Iburasirazuba bisigaye hake kandi aho bwitabwaho buhatera gusa neza. Ubu busitani bwatewe ubwo Theoneste Mutsindashyaka yayoboraga iyo Ntara bituma bumwitirirwa.
Mu mwaka wa 2007 ubwo Mutsindashyaka yayoboraga Intaray’Iburasirazuba yahaye amabwiriza akomeye abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyo Ntara ko bagomba gufatanya n’abaturage bayoboraga bagatera indabyo n’ibiti ku nkengero z’imihanda yose ya kaburimbo muri iyo Ntara.
Ibi byarakozwe, ibyatsi bya pasiparumu, ibiti bita cassia n’indabyo zinyuranye biraterwa ndetse henshi birafata ariko abagenda muri iyo Ntara baravuga ko bitakomeje kwitabwaho kandi ngo aho biri hagaragara neza.
Ubu henshi byamaze gucika, ahandi byarengewe n’ibigunda ku muhanda ku buryo umuntu atabasha kugereranya aho bikigaragara n’aho bitakigaragara ngo amenye ko hose byari byahatewe kandi mu gihe kimwe.
Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuze ko kuba ibyo biti n’indabyo bitaritaweho ariyo ntandaro yo kuba bitagaragara hose ku mihanda.
Abenshi kandi ngo basanga abayobozi n’abaturage batarakomeje kubibumbatira ngo bikomeze guhesha isura nziza imihanda myiza y’imirambi iri henshi muri iyo Ntara.
Mukamwiza R. utuye ahitwa Munyiginya mu karere ka Rwamagana avuga ko henshi bateye ibyo biti ari nk’itegeko ariko bakaba barananiwe kubireba bimaze gukura ngo barebe uko ari byiza kandi aho byitabwaho hari agasura keza.
Agira ati “Mu by’ukuri ubwo batubwiraga gutera ibiti n’indabyo ku migenda y’imihanda yose twumvaga ari ibidasanzwe kandi ntawabyishimiye. Ariko ubu iyo ndeba uko biteze neza numva binejeje pe. Ikibazo ni uko hari aho byacitse kuko abaturage batakibyitaho.”
Semana Emmy we avuga ko kuba ibyo biti n’indabyo bitagaragara ku mihanda yose mu Ntara y’Iburasirazuba kandi byari byarahatewe ari uko abayobozi batakomeje kubigira muri gahunda zabo ngo bashishikarize abaturage kubyitaho no kubikorera, cyane cyane abafite amasambu ku nkengero z’imihanda.
Karamage utuye muri Kayonza avuga ko kuba hari aho ubwo busitani bwacitse kandi bwaratanzweho amafaranga n’ingufu z’abaturage ari igihombo gikwiye kubazwa abayobozi kuko batakomeje gucyebura abaturage ngo babubungabunge.
Uyu ati: “Kuba hatangwa amafaranga ya Leta hanyuma abantu ntibakomeze kubungabunga igikorwa yakoreshejwe ni igihombo cya buri wese kandi twagombye gufatanya bikagumaho dore ko binatuma haba heza.”
Ubwo busitani bugiterwa ngo hari umushinga witwaga PDRSIU wakoresheje amafaranga ya Leta mu kuhira ubwo busitani kugeza bufashe, ndetse hari n’aho bwatewe ku mafaranga ya Leta.
Ubu busitani bwatewe mu bikorwa by’umuganda w’abaturage, uretse mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare byatewe ku mafaranga y’umushinga PDRSIU, ukanakomeza kububungabunga kugeza ibyatsi, indabyo n’ibiti bikuze.
Kigali Today yagerageje kuvugana n’abayobozi ku Ntara y’Iburasirazuba ngo imenye ingamba zafatiwe ubwo busitani ariko abayobozi bakuru n’abakozi bo mu ishami ry’itangazamakuru muri iyo Ntara ntibaboneka.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo Mutsindashyaka ni umukozi pe??? Nibura yasize ibikorwa bifatika aho yayoboye hose. Ubwo busitani ni bwiza, abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba gushishikariza abaturage kubufata neza no gutera ubundi. No mu mujyi wa Kigali yabujije abantu kubaka ahaba ibiza " high zone risks" barnga, none abarenga 10,000 bagiye kuhavanwa nta ngurane
ni ukuri ubu busitani bwari bwarahinduye isura y’iyi ntara cyane cyane kumihanda, ariko ibyakozwe ntampanvu yo kugirango bizimire burundu ahubwo n’abandi bayobozi bariho nibakomereze kubyakozwe ariko nabo bahange udushya kugirango mugihe bazaba bacyuye igihe tujye tubibuka nkuko twibuka ubu busitani bwa Theoneste M.