Uburayi bwiyemeje kugabanya imyuka ya CO2 yoherezwa mu kirere n’imodoka

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wongeye kwiyemeza kugabanya ubwinshi bw’imyuka mibi imodoka zohereza mu kirere ku buryo mu mwaka wa 2020 imodoka imwe itazaba irenza iyo myuka ku kigero cya garama 95 ku kilometero kimwe.

Ibi ni bimwe mu byavuye mu nama y’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’uburayi yateraniye i buruseri (Bruxcelle) mu Bubiligi tariki 11/07/2012. Bemeje ko imyuka mibi imodoka zohereza mu kirere igomba kuva ku kigero cya garama 135,7 ku modoka imwe kuva mu 2011 ikageza kuri 130 muri 2015 no kuri 95 mu mwaka wa 2020.

Bamwe babona iki cyemezo nk’ikizazana inyungu mu bukungu hatangwa imirimo mishya mu gukora imodoka zitangiza ikirere no kubaho ipiganwa ku nganda zabizobereyemo ; nkuko Connie Hedegaard komiseri ushinzwe ibirebana n’ikirere mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi abivuga.

Hari n’abahamya ko bizagorana cyane kuko bizasaba imbaraga nyinshi inganda zidafite ; nk’uko byemezwa na Ivan Hodac, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abakora imodoka mu Burayi.

Uretse inyungu abatuye isi bazagirira mu kutangiza umwuka duhumeka, kugabanya ibyuka byangiza ikirere ku modoka bizakuma abatunze ibinyabiziga bunguka amayero (euros) ari hagati ya 2900 na 3830 ku mwaka.

Igisigaye ni uko itegeko ryo kugabanya iyo myuka ryemezwa n’inteko ishinga amategeko y’uwo muryango maze hakanashakwa uko abakora imodoka bakoroherezwa kubona inguzanyo zo kubafasha muri icyo gikorwa.

Nyuma ya 2020, uku kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherejwe n’imodoka izongera kugabanywa ; nk’uko biteganywa n’uyu muryango.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka