Ubukungu butangiza ibidukikije bubangamiwe n’imikoreshereze idahwitse y’ingufu

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ibidukikije(UNEP), bivuga ko imikoreshereze idahwitse y’ingufu zikoreshwa mu Rwanda, ari imbogamizi yo kutagera ku “bukungu butoshye”(green economy).

ku bw’ibyo hagiye kubaho ubushakatsi bugamije kwerekana imikoreshereze inoze y’ingufu, mu buzima bwa buri munsi bw’Abaturarwanda, kugira ngo inzego zose na buri muturage bitabire gukoresha no kurondereza ingufu zitari izikomoka ku bimera, zidahumanya kandi zihoraho.

Ibi babitangarije mu biganiro nyunguranabitekerezo bagiranye n’abafatanyabikorwa batandukanye, kuri uyuwa Gatanu tariki 02/11/2012. Bifuje ko mu 2017, igihugu cyose cyazaba gikoresha amashanyarazi ku kigero cya 35%, avuye kuri 11% muri iki gihe.

Abitabiriye inama ku bufatanye bwa REMA na UNEP.
Abitabiriye inama ku bufatanye bwa REMA na UNEP.

Itangazo ry’ikigo REMA rivuga ko ingufu z’amashanyarazi hamwe n’izindi zidahumanya, zigomba kugabanya kuva ku kigero cya 94% kugeza kuri 50%, ikoreshwa ry’umutungo kamere ugizwe ahanini n’ibimera ndetse n’ibibikokaho.

REMA na UNEP bisaba kandi ko ibigo n’abantu ku giti cyabo, bashyiraho ikoranabuhanga rirengera umutungo kamere, nko kurondereza ibicanwa bakoresha, kuko ngo biri mu nyungu zabo.

Uruganda rw’icyayi rwa Cyitabi rwatanzweho urugero rwiza rwo kurondereza ingufu rukoresha, aho rucana amashanyarazi ahantu akenewe gusa. Ibyo byaruhesheje inyungu ya miliyoni ebyiri ku kwezi zarihwaga umuriro w’amashanyarazi, nk’uko Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kongera umusaruro ku buryo busukuye (RCPC), Steven NIYONZIMA, yabivuze.

Kugeza ubu ingufu zikoreshwa mu Rwanda ni izikomoka ku mazi, kuri peterori, umuyaga, imirasire y’izuba, nyiramugengeri, amashyuza, gazi, biyogazi n’izindi.

Icyakora mu bicanwa bikoreshwa na benshi mu Rwanda, ingufu zikomoka ku bisigazwa by’ibimera cyangwa ku bimera ubwabyo nizo ziri ku isonga, mu gihe inyinshi mu ngufu z’amashyarazi nazo, ari izikomoka ku ngomero z’amazi.

REMA isaba ko ingufu zubahirije “ubukungu butoshye”, zigomba kugezwa ku mubare munini w’Abanyarwanda kandi zikubahiriza ikoranabuhanga rirengera umutungo kamere n’ubuzima bw’abantu, kandi ibiciro byazo bikaba byoroheye buri wese.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka