Ubufatanye bwa REMA n’Inkeragutabara buzakemura ikibazo cy’ibidukikije ku Kivu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) gifatanyije n’inzego z’Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke bahagurukiye kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse no kubungabunga ibinyabuzima byo muri iki kiyaga byajyaga byangizwa na barushimusi.

Ibi byemejwe n’impande zombi mu mahugurwa y’iminsi ibiri yarangiye tariki 22/03/2013 yari agenewe inzego z’Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke hagamijwe kubungabunga ibidukikije ndetse n’izindi gahunda z’iterambere ry’Inkeragutabara.

Aya mahugurwa yahawe Inkeragutabara zo mu mirenge 10 yo mu karere ka Nyamasheke ikora ku Kiyaga cya Kivu ari yo: Bushenge, Shangi, Nyabitekeri, Bushekeri, Kagano, Kanjongo, Macuba, Kilimbi, Gihombo na Mahembe.

Ingenieur Nsabimana Patrick ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya REMA mu turere atangaza ko aya mahugurwa azatuma Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zikangukira kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko ku bijyanye n’Ikiyaga cya Kivu.

Ikigo REMA gisanzwe gifitanye imikoranire myiza n’urwego rw’Inkeragutabara kandi mu turere twatangiyemo izi gahunda byatanze umusaruro nk’uko byemezwa n’iki Kigo.

Ir Nsabimana Patrick, Umukozi wa REMA ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo hirya no hino mu turere.
Ir Nsabimana Patrick, Umukozi wa REMA ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo hirya no hino mu turere.

Ir Nsabimana Patrick ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya REMA hirya no hino mu turere atangaza ko no mu karere ka Nyamasheke REMA ishaka ko hagaragara iyi mikoranire kandi ko nta kabuza bizatanga umusaruro nk’uko mu tundi turere byagenze.

Inkeragutabara zagaragaje ubushobozi mu kubungabunga ibidukikije nk’aho zafashije kurinda inkengero z’ikiyaga cya Muhazi, zigatera ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri no kurinda abangiza ndetse zikaba zaragize uruhare mu kubungabunga umusozi wa Rubavu, ku buryo ubu usigaye ari nyaburanga.

Bishingiye kuri ubu bushobozi bw’Inkeragutabara, REMA ikaba ishaka ko n’Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zagaragaza ubu bushobozi zibungabunga ibidukikije, by’umwihariko ku Kiyaga cya Kivu, dore ko byakunze kugaragara ko ba rushimusi bakunze kwangiza ibinyabuzima byo muri iki kiyaga nko gukoresha imitego itemewe mu kuroba.

Ir Nsabimana ahamya ko uru rwego rw’Inkeragutabara rushoboye mu kubungabunga ibidukikije ariko kandi ko hakenewe imbaraga n’uruhare rwa buri wese, cyane cyane inzego z’ubuyobozi kugira ngo iyi ntego yo kubungabunga ibidukikije igerweho uko bikwiye.

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zahawe aya mahugurwa y’iminsi 2 zitangaza ko azazifasha muri byinshi kandi ko na zo zizakora ibishoboka kugira ngo zifatanye na REMA kubungabunga ibidukikije.

Sous-Lieutenant Sagahutu Elias ukuriye Inkeragutabara mu karere ka Nyamasheke yatangarije Kigali Today ko nyuma y’aya mahugurwa hagiye kubaho imikoranire itanga umusaruro kandi Inkeragutabara zo mu karere ka Nyamasheke zikaba zizafata iyi gahunda nk’iyazo ku buryo bazafatanya na REMA kubungabunga ibidukikije muri aka gace gakora ku Kiyaga cya Kivu.

Inkeragutabara zirahugurwa ku kubungabunga Ibidukikije.
Inkeragutabara zirahugurwa ku kubungabunga Ibidukikije.

Ukuriye Inkeragutabara mu karere ka Nyamasheke avuga ko Inkeragutabara zizafasha mu kurinda ibiti byatewe ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse no gutera ibindi kugira ngo birwanye isuri kuri iki Kiyaga.

Hazanabaho kurwanya imitego itemewe izwi nka “Kaningini” ikoreshwa mu kiyaga cya Kivu kuko ituma isambaza zifatwa zikiri ntoya, bityo bikaba bishobora kuzatera icyuho muri iki kiyaga mu gihe haba hadafashwe ingamba hakiri kare.

Mu bihe bitandukanye akarere ka Nyamasheke kagaragaje ingorane ziturutse ku bantu bakoresha imitego itemewe mu kiyaga cya Kivu kandi kagasaba ko inzego zose zafatanya mu kurwanya bene abo bantu bangiza ibinyabuzima byo muri iki kiyaga.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka