U Rwanda rwatorewe kuyobora ihuriro ry’Ibigo birengera Ibidukikije muri Afurika

Ihuriro ry’ibigo bishinzwe kurengera ibidukike muri Afurika (EPA) hamwe n’abayobozi muri urwo rwego, batoreye u Rwanda kuyobora ibikorwa by’iryo huriro muri Afurika.

Umuyobozi mukuru wa REMA, Juliet Kabera (hagati) hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye inama
Umuyobozi mukuru wa REMA, Juliet Kabera (hagati) hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye inama

Icyo gikorwa cyabereye mu nama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali kuva ku ya 7-8 Werurwe 2023, ikaba yari yarateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP Office for Africa), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA).

U Rwanda rwatorewe umwanya wo kuyobora iryo huriro, Gabon itorerwa kungiriza u Rwanda, Zambia itorerwa umwanya w’Ubunyamabanga naho Niger itorerwa kuba muri biro y’ubuyobozi.

Muri iyo nama nyunguranabitekerezo kandi, abayobozi ba EPAs, ba Komiseri n’abayobozi mu nzego z’ibidukikije, bahawe urubuga rwo kuganira ku buryo bwo kunoza imikoranire.

Ibyo biri no mu cyemezo cy’inama isanzwe ya 18 ya za Minisiteri ivuga ku bidukikije muri Afurika (AMCEN), mu mwanzuro wa 18/1, wasabye ko hashyirwaho ihuriro ry’Abayobozi b’ibigo bishinzwe kurengera ibidukikije muri Afurika.

Umuyobozi mukuru wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko u Rwanda rwishimiye imyanzuro yavuye muri iyo nama.

Yagize ati “Twishimiye ko ibiganiro bya EPA byagenze neza. Imyanzuro yafashwe izadufasha gufatanya gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ikendera ry’urusobe rw’ibinyabuzima, guhumanya ikirere n’ikibazo cy’imyanda. Turashimira cyane abitabiriye ibiganiro bose na UNEP, kuba yarateguye iyi nama kandi ikagenda neza”.

Iryo huriro rifite intego yo guhanahana ubunararibonye hagati y’abarigize, kongera ubumenyi, gushaka abafatanyabikorwa no gukemura ibibazo biri mu mikorere. Ikindi ni uko mu myanzuro yavuye muri iyo nama, harimo gushishikariza za Guverinoma z’ibihugu binyamuryango, gushyigikira EPA, mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe, haba mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka