U Rwanda rwahaye ikaze icyemezo cya USA cyo kuzashyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali

Ku wa 27 Mutarama 2021, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasabye abakozi mu biro bye gutegura inyandiko izashyikirizwa Sena y’icyo gihugu, kugira ngo itange inama yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali (Rwanda), yo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya yitwa Hydrofluorocarbons (HFCs).

Ibyuma bituma ahantu hakonja byagaragaje ko byohereza mu kirere imyuka ya HCFs iteza imihindagurikire y'ibihe
Ibyuma bituma ahantu hakonja byagaragaje ko byohereza mu kirere imyuka ya HCFs iteza imihindagurikire y’ibihe

Iyo myuka ituruka ku ikoreshwa ry’ibyuma bikonjesha cyangwa bishyushya, iteza ikirere cy’isi gushyuha bikabije, aho kilogarama imwe yayo itanga toni imwe y’imyuka ya karubone yitwa C02 (umwuka mubi).

Mu mwaka wa 2016 abayobozi b’ibihugu bitandukanye bigize isi bahuriye i Kigali, bavugurura Amasezerano y’i Montreal muri Canada abuza ibikorwa bya muntu kohereza imyuka ihumanya mu kirere, kuko ari yo mpamvu y’imihindagurikire y’ibihe iteza ibiza by’imyuzure n’amapfa.

Ayo masezerano ya Kigali yasabye ibihugu bigize isi cyane cyane ibifite inganda nini, kugabanya kohereza mu kirere imyuka ya karubone igera kuri toni miliyari 70 bitarenze mu mwaka wa 2050, bikaba byakumira ko ubushyuhe bw’isi bwakwiyongeraho ‘degree Celsius’ 0.5Co.

Mu bihugu 120 byamaze gutangira gushyira mu bikorwa ayo masezerano n’u Rwanda rurimo, igihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika cyari cyarayashyizeho umukono ariko kitaragaraza uburyo kizayashyira mu bikorwa.

Ministiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yishimiye ko Perezida Joe Biden uherutse gutorwa, atumye USA itangira gufatanya n’isi mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Kigali, kuko abaturage muri rusange n’ab’u Rwanda by’umwihariko bibasiwe n’ibiza by’amapfa hamwe n’imyuzure.

Ati “Amerika yiyemeje gufatanya n’isi yose, ayo masezerano afite ingingo zitandukanye zitubuza kwangiza ikirere kuko bituma habaho imihindagurikire y’ibihe. Icyo twongeyemo mu maseserano ya Montreal, ni ukugabanya ibyuka bya HFCs bituruka mu byuma bishyushya cyangwa bikonjesha”.

Mu bihugu bishyuha, cyane cyane ibyo mu Barabu, usanga bakoresha mu nzu no mu modoka bagendamo, ibyuma bibaha akayaga gakonje ndetse na za ‘frigo’ zikonjesha ibiribwa, mu gihe mu bihugu bya Amerika ya ruguru n’i Burayi hakonja, ho bakoresha ibyuma bituma mu modoka no mu nzu hashyuha.

Mu Rwanda na ho akenshi bakoresha ibyuma bikonjesha iyo ikirere gishyushye, ariko ibishyushya na byo bikitabazwa mu gihe hakonje.

Amasezerano ya Kigali ategeka ibihugu gukoresha ibyuma bikonjesha cyangwa bishyushya n'imodoka ariko bitohereza imyuka mu kirere
Amasezerano ya Kigali ategeka ibihugu gukoresha ibyuma bikonjesha cyangwa bishyushya n’imodoka ariko bitohereza imyuka mu kirere

Umuryango urwanya ihumana ry’ikirere muri USA witwa NRDC, uvuga ko Inteko Ishinga Amategeko (Congress) yajyaga igenera inkunga ikigega cyo gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubahiriza Amasezerano ya Montreal, none bibaye amahire ko Amerika nayo izemeza mu gihe kitarenze amezi abiri, ko iyashyize mu bikorwa.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzifashisha ayo masezerano rugatangira gukoresha ibyuma bikonjesha umusaruro w’ibiribwa, mu rwego rwo kuwurinda kwangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka