U Rwanda rwahawe igihembo cyo kubungabunga agakingirizo k’izuba

U Rwanda rwahawe igihembo cyo kubungabunga ibidukikije ari nako habungabungwa agakingirizo k’izuba.

Iki gihembo cyatanzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) cyashikirijwe umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA) mu nama y’ibihugu yabereye Arusha muri Tanzania tariki 15/09/2012.

Tariki 16 Nzeri buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi wo kurinda iyangirika ry’agakingirizo k’izuba karinda isi imbaraga zikarishye z’imirasire y’izuba ishobora kwangiza ibintu byinshi ku isi birimo n’ibinyabuzima.

Ako kayunguruzo kangizwa n’imyuka iva ku isi cyane cyane mu nganda zisohora imyuka mibi ya CO2.

Mu masezerano yabereye mu mijyi ya Vienne ndetse na Montreal mu myaka 70 ishize, ibihugu bigize umuryango w’abibumbye byemeje kugabanya imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba ku kigero cya 80%, ariko kugeza na nubu abahanga bavuga ko gakomeje kwangirika akaba ariyo mpamvu abatuye isi basabwa gushyiramo imbaraga zikomeye.

Ubundi iyo izuba ari ryinshi, imirasire yaryo iba ari mibi cyane ku muntu. Bityo abantu bakaba bakwiye kutajya ku zuba cyane hagati ya saa sita z’amanywa na saa kumi z’umugoroba. Abana bato hamwe n’abageze mu gihe cy’ubushyuhe bita adolescence ngo nibo bashobora kugira ibibazo by’amaso n’uruhu biturutse ku zuba kurusha abandi.

Kwambara imyenda yumye, kwambara ingofero ifite igikinga, kwambara amataratara yagenewe kurinda imirasire y’izuba no kwitwikira ngo ni iby’agaciro ku bashaka kwirinda izuba.

Umuntu ngo nta kwiye guhora yihishe izuba, ahubwo agomba kurijyaho igihe gito kugira ngo uruhu rwe rumenyere kwirwanaho.

Abana bari munsi y’imyaka itatu ntibakwiye na rimwe kujya ku zuba hagati ya saa sita na saa kumi, kandi ngo umuyaga ushobora guhuha ku zuba ntukagushuke ngo ugire ngo ntacyo ryagutwara.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka