Rutsiro: RIB yaburiye abangiza ibidukikije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwaburiye abatuye Akarere ka Rutsiro bishora mu byaha byo kwangiza ibidukikije, ko hari amategeko abihanira, basabwa kwirinda kugwa muri ayo makosa, cyane ko bazi ko ibidukikije bibafitiye akamaro.

Abaturage bahabwa ibiganiro mu kubungabunga ibidukikije
Abaturage bahabwa ibiganiro mu kubungabunga ibidukikije

Umukozi wa RIB mu ishami ryo kurengera ibidukikije, Bazil Mahoro, avuga ko mu Rwanda hari itegeko rirengera ibidukikije ryasohotse tariki 21/09/2018, ribuza guhiga no kwica inyamaswa, kuko ufashwe ahiga, agurisha, akomeretsa inyamaswa agahamwa n’icyaha, ahabwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu, agatanga n’izahabu.

Avuga ko muri iki gitabo cy’amategeko arengera ibidukikije, hari ibintu bibujijwe ku butaka buhehereye n’ibyanya birinzwe harimo kumena imyanda yaba yumye, itemba cyangwa gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu gishanga, mu kidendezi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo.

Ntibyemewe kwangiza ubwiza bw’amazi yaba ay’imusozi cyangwa ay’ikuzimu, kumena, gutembesha cyangwa guhunika ibintu byose ahantu bishobora guteza cyangwa kongera ubuhumane bw’amazi.

Ntibyemewe kogereza amabuye y’agaciro mu migezi cyagwa mu biyaga, gushyira igikorwa cy’ubuhinzi n’ubworozi mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi, no mu ntera ya metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga.

Kubaka ikiraro cy’amatungo, ibagiro, isoko ry’amatungo mu ntera ya metero mirongo itandatu (60 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi, no muri metero magana abiri (200 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga, kubaka mu masoko y’amazi, imigezi, inzuzi n’ibiyaga no mu nkengero zabyo mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku migezi, na metero mirongo itanu (50 m) uvuye kubiyaga.

Abayobozi batandukanye mu biganiro n'abaturage
Abayobozi batandukanye mu biganiro n’abaturage

Avuga ko bitemewe kurunda itaka n’ibindi bikoresho ku butaka buhehereye, gutsindagira cyangwa guhindura imiterere y’ubutaka buhehereye, kubaka mu gishanga no mu nkengero zacyo muri metero makumyabiri (20 m) uvuye ku nkombe z’igishanga.

Bimwe mu bikorwa mu Karere ka Rutsiro bishobora kuvamo ibyaha abaturage bishimiye kumenyeshwa, birebana no gukura ibumba mu murima no gukura amabuye batabisabiye uruhushya, bakavuga ko bumvaga ari uburenganzira bwabo.

Niyitegeka ati “Nishimiye ko batubwira ku mategeko ashobora kuduhana, ubu turabimenye tuzajya twigengesera. Hari ibyo twakoraga twumva ari uburenganzira bwacu ariko twumvise ko hari ibyo dusabwa, cyane cyane nko gucukura ibumba mu mirima yacu, gukura amabuye no kubumba amatafari.”

Akarere ka Rutsiro gaturiye Pariki ya Gishwati, babwiwe ko gushimuta inyamaswa bakaba bazitunga mu ngo zabo ari icyaha, mu gihe nta burenganzira babiherewe, ikindi cyo kwirinda ni gutwara icyari cyangwa kwangiza amagi y’inyoni, kimwe no guhinga mu cyanya gikomye.

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Rutsiro, Murindwa Prosper aganiriza abaturage
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Murindwa Prosper aganiriza abaturage

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, avuga ko abaturage bakwiriye kubungabunga ibidukikije by’umwihariko Pariki ya Gishwati, kuko inyungu zayo zibagarukira.

Agira ati “Kuva mu 2019, amafaranga angana na 10% akomoka kuri Pariki yagize uruhare mu gufasha abatuye Akarere kacu, Miliyoni zirenga 520Frw, yagiye akoreshwa mu mishinga ifitiye abaturage akamaro mu kubegereza amazi no kubakira abatishoboye.”

Uretse kuba abaturage bareba amafaranga binjiza avuye muri Pariki ya Gishwati, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro avuga ko amashyamba n’ibyanya bikomye bifitiye akamaro abaturage.

Ati “Aya mashyamba abitse urusobe rw’ibinyabuzima, gutanga umwuka mwiza duhumeka, akabasha gutanga imvura, abaturage rero bakwiriye kumva ko inyungu zivamo zigera ku gihugu cyose.”

Abaturage bahawe umwanya wo gufashwa na RIB byihariye
Abaturage bahawe umwanya wo gufashwa na RIB byihariye

Akomeza avuga ko ubukangurambaga bwa RIB bukenewe kugira ngo gukumira ibikorwa by’abaturage bajya muri Pariki guhiga ibyamaswa, gutema ibiti, kwaguriramo inzuri ndetse n’ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bazakomeze guhangana nabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuyobozi bwa RIB bufatanije n’ubwakarere bwarakoze kuko bamwe muritwe bakagombye kuzagwa muruzi barwita ikiziba cyanecyane :abasenya inkwi,abacukura amabuye muburyo butemewe n’abashimuta inyamaswa muri parike ya Gishwati.Tubifurije kuzagaruka lnyabirasi badushimira ko twitwaye neza kdi amafaranga yatanzwe akoreshwa umuyoboro w"amazi abashinzwe kuyageza kubaturage bayabahe dore ko abaturage tudaheruka amazi ahubwo mwisoko aho aturuka yirirwa amenekera ubusa kdi abaturage tuyakeneye.Ubuyobozi kdi bufashe abaturage bangirijwe ibyabo n’umuyoboro w’amazi n’uwa mashanyarazi batishyuwe bahabwe inguranwa zabo.Murakoze kdi Muzagaruke kudusura tubijeje ubufatanye.

Harerimana jean Damascene yanditse ku itariki ya: 30-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka