Rutsiro: Minisitiri Kamanzi arakangurira buri muturage kurwanya isuri mu isambu ye

Umuganda ngarukakwezi wabaye tariki 26/01/2013 mu karere ka Rutsiro wabereye mu murenge wa Mushubati aho minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi, ari kumwe n’abakozi b’akarere ka Rutsiro bifatanyije n’abaturage bo muri uwo murenge mu gikorwa cyo kurwanya isuri.

Minisitiri Kamanzi yabwiye abo baturage ko bafite inshingano zo gufata neza ubutaka bwabo, abasaba ko aho igikorwa cyo kurwanya isuri cyasigaye inyuma cyakwihutishwa.

Ati: “Bigaragara ko hakiri ibikeneye gukorwa, abaturage twabakanguriye kurwanya isuri mu masambu yabo, ahagaragara ko hari ibibazo ni ho bazajya bahurira mu buryo bw’umuganda nk’uko byagenze uyu munsi, turifuza rero ko aho byasigaye inyuma byakwihuta bikaba byarangiye muri uku kwezi kwa kabiri”.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, avuga ko hari ingamba bafashe kugira ngo ubutaka burusheho kubungabungwa. Muri zo ngo ni uko abaturage bazajya bakora mu mirima yabo umunsi ku wundi amasaha macye mu gitondo noneho ku munsi w’umuganda bagahurira muri ya mirima rusange, yaba iya Leta, cyangwa iy’abantu bafite intege nkeya.

Ikindi kandi ngo bagomba gukurikirana umunsi ku munsi, raporo zikaza umunsi ku munsi ku buryo ahabonetse intege nke hamenyekana hakabaho guhwiturana no gufashanya.

Minisitiri kamanzi yasabye buri muturage kurwanya isuri mu isambu ye.
Minisitiri kamanzi yasabye buri muturage kurwanya isuri mu isambu ye.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushubati bitabiriye uwo muganda bavuze ko bishimiye uburyo minisitiri yaje kwifatanya na bo muri uwo muganda, bakaba bavuze kandi ko inama yabagiriye bagiye kuzikurikiza.

Uwitwa Mukansanga Adeline ati: “Twishimiye ko baje gufatanya natwe mu bikorwa byo kurwanya isuri, inama batugiriye twazikiriye neza, tukaba twiyemeje ko buri wese agiye kurwanya isuri mu isambu ye, nk’igihe umuganda wabaye twese tugahurira ku gikorwa kimwe tugakora”.

Abitabiriye uwo muganda baganiriye no kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, abaturage bakaba basabwe kuyishyiramo imbaraga. Baganiriye no ku myiteguro y’umunsi mukuru w’intwari uba tariki ya mbere Gashyantare buri mwaka.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka