Rukomo : Haravugwa isuri iterwa n’imvura nyinshi

Mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rukomo, haravugwa isuri ikabije ahanini iterwa n’amazi y’imvura, icyakora ngo n’imiturire yo muri centre ya Rukomo ni imbogamizi mu gukumira zimwe mu ngaruka mbi ziterwa n’iyo suri.

Ibi ahanini biterwa n’ubucucike bw’amazu ahubatse no kuba ari agace k’ikibaya ,bituma amazi ava mu misozi ihazengurutse , ariho ahurira bityo akangiza ibikorwa remezo birimo imihanda amazu n’ibindi.

Abatuye aka gace bavugako ari ikibazo kibakomereye bakaba bifuza ko cyafatirwa ingamba mu maguru mashya ngo kuko bitabaye ibyo hazangirika ibikorwa byinshi.
Ubuyobozi bw’umurenge bwafashe ingamba zirimo kubaka imiyoboro y’amazi isanzwe muri iyi centre ku buryo bukomeye.

Uwishatse Ignance uyobora umurenge wa Rukomo avuga ko nyuma yo gukora umuhanda wa Nyagatare-Rukomo, bateganya kubaka za rigori ziyobora amazi uretseko bitarakorwa. Ngo bafite ingamba zo gufatanya n’abaturage, dore ko nabo ubwabo babyemera kandi babyifuza, bityo iki kibazo kikaba cyacyemuka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwo buvuga ko iki kibazo bukizi ubu bakaba bafite ingamba zo gushishikariza abaturage kureka kubaka mu gishanga, ndetse uwemerewe kubaka ahagenwe n’ubuyobozi agakurikiza amabwiriza atangwa n’urwego rushinzwe imiturire.

Abaturage barakangurirwa kubaka ibigega bifata amazi y’imvura, nkuko bitangazwa na Ingenier Murenzi Samuel ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyagatare.

Mu rwego rwo guhashya isuri burundu, abaturage ubwabo bagerageje gukusanya amafaranga agera kuri millioni ebyiri biyubakira ruhurura nubwo isuri yakomeje kubangiriza. Iyi ninayo mpamvu bifuza ko inzego zibasumbije ubushobozi zabunganira muri iyi gahunda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka