Ruhango: Cooperu irasaba ubufatanye mu kubungabunga umugezi w’Akabebya
Ubuyobozi bwa Koperative COOPERU burasaba ubufatanye bw’inzego z’ibanze mu kubungabunga ibidukikije cyane cyane inkengero z’umugezi w’akabebya, hitabwa ku bikorwa imaze gushyira kuri uyu mugezi kuko ngo hari abayica inyuma bakabyangiza.
Ibi umuyobozi w’iyi koperative, Bimenyimana Théogene yabisabye nyuma y’igikorwa cyo gutera ibiti ibihumbi 25 ku mugezi w’Akabebya, tariki ya 04/11/2014.
Bimenyimana avuga ko hari igihe inka z’abaturage zona urubingo rwatewe ku nkengero z’uyu mugezi bikaba byatuma kuwubungabunga bigorana, kuko nyuma yo gutera ibiti bisaba kubikorera neza no kubifata neza.
Agira ati “turasaba ubufatanye n’ubuyobozi kugira ngo ibikorwa twakoze bibashe kuramba kandi turabizeza ko tuzakomeza no kubyongera”.
Ubusanzwe uyu mugezi winurwamo umucanga n’amakoperative atatu abifitiye uburenganzira, harimo COOPERU, SOPRORIZ, na Kopertive y’inkeragutabara, ariko mu masezerano COOPERU ifitanye n’akarere hakabamo no kubungabunga aho ikorera.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier avuga ko akarere kadashobora gutererana abaturage bakora igikorwa nk’iki kuko gifitiye abanyarwanda bose akamaro, agasaba ko ibiti byatewe byajya bikorerwa neza kandi akizeza COOPERU ko ntawe uzabyangiza ngo bamwihanganire.
Agira ati “biriya biti tubiteye tukabyihorera wasanga ntacyo bitumariye, kandi abantu bacyahura inka tuzafatanya tubahashye kuko usibye no konesha urubingo mwateye, no kwahura ku gasozi ntibyemewe tugomba gufatanya ku nyungu z’abaturage bose”.
Uyu muyobozi avuga ko gufata neza uyu mugezi no kubungabunga ibidukikije ari ubundi buryo bwo gufata neza igishanga cya Mukunguri gihingwamo umuceri utunze benshi mu karere ka Ruhango.
Usibye ibiti byatewe na Koperative COOPERU, akarere ka Ruhango kavuga ko kazakomeza gushyira mu bikorwa gahunda yo kongera ibiti hirya no hino mu rwego rwo kongera ibiti mu karere k’Amayaga, aho kamaze konononsora umushinga mugari kagiye kugeza ku Kigega cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere (FONERWA) kugira ngo kabone inkunga yo kongera ibiti.
Iyi koperative ikorera mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango igizwe n’abanyamuryango 13 igakoresha abakozi basaga 390, iki ngo kikaba ari igikorwa cyabashije kuzamura imibereho y’abaturage, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Idrissa Bihezande abivuga.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|