Ruhango: Agace k’Amayaga karatabaza ngo amashyamba yongerwe

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba ko bwafashwa mu kongera amashyamba mu gace k’Amayaga kari muri aka karere kuko bigaragara ko hasigaye inyuma mu byerekeranye n’ibidukikije.

Umuyobozi w’aka karere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Twagirimana Epimaque avuga ko aka karere gafite ikibazo cy’ibikomoka ku mashyamba kuko nta mashyamba n’ibiti bihagije gafite.

Kugeza ubu 10% niho honyine hatewe amashyamba mu gihe hari intumbero y’uko mu cyerekezo cya 2020 bagomba kuba bari ku ijanisha rya 30%; nk’uko Twagirimana yabigaragaje tariki 06/11/2012 mu nama minisitiri ufite mu nshingano ze amashyamba yagiranye n’abafite aho bahurira no kubungabunga ibidukikije mu turere tw’intara y’amajyepfo.

Uyu muyobozi avuga ko bigoye ko bazesa uyu muhigo mu gihe nta ngamba zihariye zifashwe kuri aka karere cyane cyane mu gace k’amayaga. Aka gace ngo katewemo ibiti ariko izuba rikibasira rituma bitabasha gukura; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu yabisobanuriye minisitiri Stanslas Kamanzi.

Mu biti byose byatewe muri ako karere ibyafashemo ni 50% gusa ibindi bisigaye byarapfuye. Bakaba basaba ko habaye hari abafatanyabikorwa bashaka gutera amashyamba ko bagana aka karere kuko ngo yaba ari imwe mu ngamba yo gukemura iki kibazo.

Akarere ka Ruhango gasaba ko ingengo y’amari yagenerwaga amashyamba yakwiyongera ariko hakaba by’umwihariko umushinga ugenerwa agace k’Amayaga.

Minisitiri Kamanzi avuga ko amafaranga agenerwa amashyamba atari ikibazo ahubwo ko hakwiye gutunganya uburyo ayo mafaranga akoreshwa maze ntanyanyagizwe ahubwo agakora ibikenewe bikwiye.

Mu gukemura iki kibazo cy’ingengo y’imari ngo uturere twajya duha ba rwiyemezamirimo kontaro y’imyaka myinshi mu gutera no kubungabunga amashyamba kugira ngo bashobore no kuba bakwaka inguzanyo mu mabanki, uturere tukaba twabishyura iki gikorwa kirangiye.

Minisitiri Kamanzi yafatiye urugero ku karere ka Bugesera kuko ariko kugeza magingo aya kamaze gushyira mu bikorwa iyi gahunda kandi kari gafite ikibazo cyo kwibasirwa n’izuba rikabije.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka